LOGO
Home Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yaje mu bantu 100 bavuga rikijyana ku isi
Ubuzima

Dr. Sabin Nsanzimana yaje mu bantu 100 bavuga rikijyana ku isi

Dr. Sabin Nsanzimana yaje mu bantu 100 bavuga rikijyana ku isi
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Ikinyamakuru TIME cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashyize Minisitiri w'Ubuzimma w'u Rwanda , Dr. Sabin Nsanzimana mu rutonde rw'abantu 100 bavuga rikijyana ki isi (TIME 100 MOST INFLUENTIAL OF 2025). Uru tutonde ruri mu zikomeye ku isi, rutangazwaho abantu bafite uruhare rugaragara mu mpinduka zigaragara mu buzima, ubukungu, ikoranabuhanga umuco n'ubuyobozi bw'isi muri rusange.

 

Dr. Sabin Nsazimana, uzwi nk'umwe mu mpuguke  z'abanyarwanda zigaragaza ubwitange n'ubuhanga mu rwego rw'ubuvuzi, yamenyekanye cyane ubwo u Rwanda rwahanganaga n'icyorezo cya Covid-19. Yagize uruhare rukomeye mu gucunga no guhangana n'iki cyorezo, atanga icyizere n'imiyoborere ifite icyerekezo mu gihe isi yose yari mu rungabangabo.

 

Yatangiye imirimo ye nk'umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ubuzima (RBC), Aho yayoboye gahunda nyinshi z'ubuzima zirimo izo kurwanya indwara zandura nka SIDA  na Hepatite. Nyuma yaho, yagizwe umuyobozi w'ibitaro bikuru bya kaminuza ya Butare (CHUB), mbere yo  kwimikwa mu 2022 nka Minisitiri w'Ubuzima' mu gihe u Rwanda rwari ruri gusohoka u bihe bikomeye by'icyorezo cya COVID-19.

 

Ikinyamakuru TIME dukesha iyi nkuru cyavuze ko kimwe mu byashingiweho mu kumushyira kuri uru rutonde ari uruhare yagize mu guhangana na n'indwara ya Marburg, yagaragaye mu Rwanda mu mwaka wa 2024. Ku buyozi bwe Minisiteri y'ubuzimma yagaragaje uburyo bwo guhangana n'iki cyorezo ku rwegorwo hejuru, bituma gicika mu gihe gito kandi kidateje ibibazo bikomeye  nkuko byagenze kuri Covide-19. 

 

Uretse ibikorwa bye mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana yagiye agaragaza ubushobozi bukomeye mu rwego mpuzamahanga. Ni umwe mu bagize inama mpuzamahanga zitandukanye z'ubuzima, kandi yakunze gutumirwa mu nama ziga ku buzima rusange bw'abatuye Isi. Ubumenyi bwe mu bijyanye na Epidemiology (ubumenyi bwo guhangana n'ibyorezo) bwatumye afatwa nk'umuyobozi w'icyitegererezo ku mugaabane w'Afurika.

 

Mu bandi bantu bazwi cyane bagaragara kuri uru rutonde rwa TIME 100 Most Influential Peaple of 2025, harimo Elon Musk, Donald Trump, Mark Zuckerberg, Ed Sheeran, Serena Williams na Diego Luna. Kuba izina ry'umunyarwanda ryagaragaye  iruhande rw'aya mazina akomeye, bifatwa nk'ikimenyetso cy'uko u Rwanda  rugenda rugira ijambo mu ruhando mpuzampahanga, by'umwihariko mu bijyanye n'ubuvuzi n'ubuyobozi.

 

Dr.Sabin Nsanzimana yashimiwe na TIME nk'umuyobozi udasanzwe wagaragaje  ubwitange, ubupfura n'ubuhanga mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage. Iki kinyamakuru cyamugaragaje nk'umuyobozi wumva, ukora kandi utekereza imbere y'igihe, kivuga ko imyitwarire ye yagaragaje ko ubuyobozi bushyize imbere umuntu  ari bwo bufasha igihugu gutera imbere.

 

iyi ntambwe ni ishema ku Rwanda n'abanyarwanda muri rusange, kuko yerekana ko impano n'ubwitange bw'abanyarwanda bushobora kugera ku rwego rw'Isi.

 

Ibi byose byatumye izina rya Dr Sabin Nsanzimana rikomeeza kumenyekana nk'irihagarariye icyizere cy'ejo hazaza mu buvuzi bw'u Rwanda no ku mugabane w'Afurika muri rusange. Abasesenguzi batandukanye bagaragaza uburyo yifashisha bushyira imbere gukoresha amakuru yizewe (Data-Driven leadership), gukorera mu mucyo no gufatanya n'abandi bafatanyabikorwa,  ari imwe mu mpamvu zituma gahunda z'ubuzima mu Rwanda zigira umusaruro ugaragara.

 

Mu gihe cy'icyorezo cya COVID-19, u Rwanda rwashimiwe ku rwego mpuzamahanga kubera uburyo rwihuse mu gukumira no gukingira abaturage. Ibi byatumye  igihugu kiba  kimwe mu byatanze isomo ku bindi bihugu byinshi byari mu rujijo. Uruhare rwa Dr Nsanzimana muri ibyo bikorwa rwatangaje ko ubuyobozi bufite icyerekezo, bushobora guhindura amateka y'igihugu mu bihe bigoye.

 

Nanone kandi, mu guhangana n'icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu 2024, Minisiteri y'Ubuzima yashyizeho ingamba zirimo gukurikirana abanduye n'abo bahuye na bo, gutanga amakuru  ku gihe no gukorana bya hafi n'izego z'ibanze. Izi ngamba zifashijwe mu gukumira ikwirakwira ry'iyo ndwara mu buryo bwihuse, bitumma u Rwanda rwongera kugaragaza ubushobozi mu kwirinda ibyorezo.

 

Kugaragara kwe ku rutonde rwa TIME 100 Most Influential Peaple si icyubahiro cye ku giti cye gusa, ahubwo n'intambwe ikomeye ku gihugu cyose. Bigaragaza ko   ibikorwa byiza bikozwe mu mucyo no mu bushishozi bishobora kumenyekana ku rwego rw'Isi. Ni n'ubutumwa ku rubyiruko rw'u Rwanda ko kwiga, kwitanga no gukunda igihugu bishobora kubageza kure.

 

By'umwihariko, kuba izina rye riri ku rutonde rumwe n'abanyabigwi nka Elon Musk, Donald Trump, Mark Zuckerberg, Ed Sheeran, Serena Williams na Diego Luna, Bishimangira ko impano iva aho iri aho ari ho hose ishobora kuba ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga.

 

Iyi ntambwe ishobora no gukomeza gukurura ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw'ubuzima, aho u Rwanda rushobora gusangira ubunararibonye bwarwo n'ibindi bihugu , ndetse rukakira inkunga n'ubushakashatsi byafasha kurushaho guteza imbere serivisi z'ubuvuzi. Ku banyarwanda, ni isomo rikomeye ryo kwizera ubushobozi bwabo no gukomeza gukora bashyize mbere inyungu rusange.

Dr. Sabin Nsanzimana yaje mu bantu 100 bavuga rikijyana ku isi
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad
AdAd