LOGO
Home Imyidagaduro Yvan Muziki yatunguranye yambikira Marina Impeta ku rubyiniro
Imyidagaduro

Yvan Muziki yatunguranye yambikira Marina Impeta ku rubyiniro

Yvan Muziki yatunguranye yambikira Marina Impeta ku rubyiniro
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026, umuhanzi nyarwanda Yvan Muziki yakoze amateka atari asanzwe mu muziki w'u Rwanda, ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise INGANZO NTAHANGARWA mu gutungurana kwe yaje kwambika impeta umuhanzi Marina bari kumwe ku rubyinro.

 

Iki gikorwa cyabereye muri kigali Universe, ahari hateraniye ibihumbi y'abakunzi bari baje kwihera ijissho no gutega amatwi indirimbo zari zigize uyu muzingo we wambere, nyuma yuko amaze igihe agaragaza impano ye idasanzwe muri muzika nyarwanda.

 

Mu gihe igitaramo cyari kigeze hagati, Yvan Muuziki yahamagawe ku rubyiniro asanganirwa n'urugwiro n'amashyi menshi. Yatangiye aririmba zimwe mu ndirimbo ze  zakunzwe, asusurutsa abakunzi be bari buzuye kigali Universe.

 

Bigeze aho atangirira indirimbo yakorane na Marina, benshi bakeka ko ari igice gisanzwe cyo kuririrmba nk'uko bagiye babigenza mu bitaramo byabanje. Marina yazamutse ku rubyiniro amwenyura, agaragaza ko yiteguye gufatanya na mugenzi we mu gususurutsa abafana.

 

Nyamara hagati mu ndirimbo, ibintu byahindutse, Yvan Muziki yahise ahagarara gato, akura impeta mu mufuka, abanza kuyereka imbaraga yari iteraniye Aho mbere yuko yegera Marina.  Mukanya Gato, amarangamutima yigaragaje- Marina wasaga nutari kwiyumvisha neza ibiri kuba. Yabanje gukuramo izindi mpeta zose yari yambaye, maze atega ukuboko Yvan Muziki amwambika impeta y'Urukundo.

 

Ako kanya ku rubyiniro hahindutse ahantu hamateka, Amashyi n'urusaku rw'ibyishino n'abafata amashusho ku bwinshi, abari Aho Bose batungurwa no kubona ibibereye Aho, abaraho Bose bemeza ko iryo ari itangiriro rishya ry'urugendo rw'urukundo rwabo bombi rwagaragajwe ku mugaragaro.

 

Nyuma yo kwambika impeta y'Urukundo Marina, Yvan Muziki yafashe umwanya aganiriza abakunzi be mu magambo yari yuzuyemo amarangamutima menshi. Yagize ati: “Hano turakubita umuziki bitinde, uyu munsi nibarutse imfura mbereka n'umugeni. Ndabyemerewe.”

 

Aya magambo yakiranwe Amashyi menshi cyane, bamwe mu bahanzi  b'umuziki ba mazina azwi bemeje ko ari ubwambere babonye igitaramo gihindutse ibirori by'urukundo.

 

Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru, Yvan Muziki yari yatumiyemo abahanzi ba mazina azwi bakomeye mu Muziki nyarwanda ndetse no mu karere muri rusange.

 

Mubari bitabiriye harimo Masamba Intore, Jules Sentore, Itorero Inyamibwa ndetse na Kidumu. Buri umwe yahawe umwanya wo kuririmba no gususrutsa imbaga yari yotabiriye, ibi bikaba byashimangiye ko iki gitaramo cyitari icy'umuntu umwe gusa, ahubwo byari ibirori by'umuziki n'umuco.

 

Album Inganzi Ntahangarwa ni yo ye ya mbere amuritse kuva yatangira gukora umuziki nk'umwuga, iriho indirimbo zitandukanye harimo nka ‘Feeling' yakoranye na Bruce Melodies, ‘Tonight’ yakoranye na The Ben, nizindi nyinshi ziganjemo ubuhanga bwo kuvanga injyanya sigezweho n'umuco.

 

Iyi album igaragaza ko Yvan Muziki atari umuhanzi ushingiye ku ndirimbo z'urukundo gusa, ahubwo igaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora indirimbo zifite ubutumwa butandukanye, haba mu rukundo, mu buzima busabzwe ndetse no kundangagaciro.

 

Urukundo rwa Yvan Muziki rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru ndetse no kumbuga nkoranyambaga.  Akenshi bagiye babazwa Ku mubano wabo bakawuhakana, cyangwa rimwe na rimwe bakawuvuga mu buryo budasobanutse.

 

Abakunzi Baba bombi Bari basanzwe bazi ko hari ikibahuza kirenze muziki, cyane ko bakunze kugaragaza inshuro byinshi Bari kumwe mu bitaramo byinshi ndetse no mubindi bikorwa bya muzika. Gusa nta narimwe Bari barigeze bashyira urukundo rwaho Ku mugaragaro nkuyu munsi.

 

Iki gikorwa cyo kwambikana impeta Ku rubyiniro cyaje gushimangira ibyo benshi bakekaga, Aho urukundo rwaho rutagishidikanwaho.

 

Igikorwa cyo kwambikana impeta ku rubyiniro si ibisanzwe mu muziki nyarwanda. Mu gihe abahanzi benshi batandukanya ubuzima bwite n'umwuga, Yvan Muziki yahisemo kubihuza, abigaragariza abakuzni be.

 

Ibi bishobora gusobanura ibintu byinshi:

  • 1.Kwamamaza album mu buryo budasanzwe: Gutungura abafana mu gitaramo bituma inkuru ikwirakwira vuba, bikanongera umubare w'abifuza kumenya byinshi kuri album nshya.
  • 2.Kwiyegereza abafana: Kwereka abafana be ubuzima we bwite byongera icyizere n'ubusabane hagati ye n'abamukurikira.
  • 3.Gushyira urukundo kumugaragaro: Mu gihe bari barigeze guhakana urukundo rwabo, iki gikorwa gisobora gufatwa nk'amayeri yo kwamamaza.

 

Ku ruhande rw'umuziki, iki gikorwa gishobora  gutuma Album Inganzo Ntahangarwa irushaho kumenyekana no kugurwa  cyangwa kumvwa ku mbuga zicururizwaho umuziki.

 

Ku ruhande rw'umubano wabo, kuba barashyize urukundo rwabo ku mugaragaro bishobora gutuma barushaho gukurikirwa n'itangazamakuru ndetse n'abafana. Ibi bishobora kubaha imbaraga zo gukomeza gukorana indirimbo z'urukundo zishingiye ku buzima bwabo bwite.

 

Ariko kandi, gushyira ubuzima bwabo bwite ku karubanda bizana igitutu. Nk'abahanzi barasabwa kwitwararika mu mikorere yabo kuko buri gikorwa cyabo kizajya gisesengurwa n'abantu benshi.

 

Ijoro ryo ku wa 13 Gahyantare 2026 rizahora ryibukwa mu mateka y'umuziki nyarwanda nk'umunsi urukundo rwashyizwe ku rubyiniro mu buryo budasanzwe.  Yvan Muziki ntiyamuritse album gusa, ahubwo yatanze isomo ry'uko umuziki ushobora kuba inzira yo kugaragaza amarangamutima y'ukuri.

 

Ku bakunzi babo, byari ibirori byikubye inshuro ebyiri--kumva indirimbo nshya no kubona ishingwa ry'urukundo rwari rumaze igihe ruvugwa. Ubu hasigaye kurebwa uko urugendo rushya rw'urukundo n'umuziki ruzakomeza, ariko nta gushidikanya ko batangiye urupapuro rushya mu mateka yabo.

Yvan Muziki yatunguranye yambikira Marina Impeta ku rubyiniro
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad
AdAd