Abakozi bakora mu rwego rw'ubuzima mu Karere ka Rutsiro bongeye kubona agashahara kabo nyuma yigihe kitari gito bibaza niba bazahembwa kandi mu byukuri ibi bitari bisanzwe bibaho.
Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, agaragaza ko benshi mu baganga n'abaforomo bakorera ibigo nderabuzima bitandukanye byo muri aka karere bahawe imishahara yabo y'ukwezi kwa Gashyantare 2026, nyuma y'igihe bari bamaze bayitegereje.
Abakorera urwego rw'ubuzima bavuga ko basanzwe bahembwa mu minsi iri hagati ya 23 na 25 za buri kwezi, ariko kuri iyi nshuro byari byatinze ku buryo byateye impungenge bamwe mu baganga n'abaforomo, cyane cyane bafite inguzanyo muri banki cyangwa abafite inshingano zo gutunga imiryango no kwishyura amashuri yabo ndetse n'ay'abana.
Ku wa 6 Werurwe, bamwe mu baganga bakorera ibigo nderabuzima byo mu karere ka Rutsiro baganiriye n'itangazamakuru bagaragaza ko bari bafite impungenge zikomeye zishingiye ku gutinda guhembwa.
Benshi muri ho bavuze ko nubwo gutinda guhembwa byabayeho mu bihe byashize mu nzego zimwe nazimwe, ku rwego rw'ubuzima atari ibintu byari bisanzwe kuko ubusanzwe imishahara yabo yageraga kuri konti zabo ku gihe.
Umwe mu baforomo ukorera ukorera ikingo nderabuzima cyo muri aka karere, utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko icyo kibazo cyari cyatangiye gutuma ubuzima bw'imiryango yabo bugorana.
Yagize ati: “Njye ndi umuforomo, ariko kugeza ubu ntitwari twahembwa. Abandi bakozi ba Leta barimo Abarimu bo barahembwe tariki ya 20 Gashyantare, nyamara twe ubusanzwe twahemberwaga rimwe cyangwa tugakurikirana mu minsi mike. Ariko kuri iyi nshuro byaratinze cyane.”
Yakomeje avuga ko gutinda guhembwa byari byatangiye kugira ingaruka ku mibereho y'imiryango yabo, cyane cyane ku bafite abana n'abandi bashinzwe. Ati: “Bamwe muri twe dufite inguzanyo muri banki. Iyo umushahara utinze kugera kuri konti, banki ihita ishyiraho ibihano byo gutinda kwishyura. Hari n'aho abana bacu batangiye kubura ibyo kurya kubera ko twari tumaze iminsi tutabona amafaranga.”
Undi muganga na we ukora mu kigo nderabuzima giherereye muri aka karere yavuze ko nubwo abakora kwa muganga bakomeza gukora akazi kabo, gutinda guhembwa bishobora gutuma hari abatangira gukora nabi kubera ibibazo baba basize mu ngo zabo.
Yagize ati: “Biragoye gukorera neza umurwayi mu gihe uvuye mu rugo usize ibibazo byinshi. Hari n'igihe ujya mu kazi uhunga abacuruzi cyangwa abantu baguhaye amadeni kuko uba warabasezeranyije ko uzabishyura ku munsi runaka, ariko umushahara ugatinda kuza.”
Uyu muganga yavuze ko nubwo batigeze bahagarika akazi cyangwa ngo hagire abigaragambya ikibazo cyari cyatangiye kuvugwa cyane mu baganga n'abaforomo bakorera mu bigo nderabuzima byo muri aka karere ka Rutsiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Akarere ka Rutsiro, Ntawumenyumusi Alphonse, yemeye ko koko habayeho gutinda guhembwa kw'abakozi bakora mu rwego rw'ubuzima, ariko avuga ko byatewe n'ikibazo cyagaragaye mu gutunganya imishahara yabo.
Mu kiganiro yahaye n'Abanyamakuru, yavuze ko habayeho kwibeshya mu buryo imishahara yabo yari itunganyijwe.
Yagize ati: “Bakabaye barahembwe ku gihe, ariko habayeho ikibazo mu gihe twatunganyaga imishahara yabo. Twari twatandukanyije imishara y'abakorera ku masezerano n'abakorera mu buryo busanzwe.”
Yakomeje avuga ko Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yasabye ubuyobozi bw'akarere kongera gusubiramo urutonde rw'Imishahara kugira ngo itungannywe mu buryo bumwe.
Ati: “Minisiteri yadusabye kubisubiramo tutabatandukanyije, ari na byo byatumye imishahara itinda kugera ku bakozi.”
Yavuze kandi ko iki kibazo cyahise gikemuka, kuko abakozi benshi bamaze kubona imishahara yabo ku wa 7 Werurwe 2026.
Nubwo iki kibazo cyabayeho, bamwe mu baganga bavuga ko bishimiye ko cyakemutse vuba, kuko cyari cyatangiye kubatera impungenge ku mibereho yabo ndetse n'imiryango yabo.
Bavuga ko kubona imishahara yabo byabahaye amahirwe yo gukemura bimwe mu bibazo byari byatangiye kuvuka mu ngo zabo, cyane cyane ku bijyanye no kugura ibiribwa, kwishyura amadeni no kwita ku bana.
Gusa hari abavuga ko byaba byiza hatanzwe ubusobanuro burambuye ku byatumye habaho iryo kosa, kugira ngo bizabafashe kwirinda ko ryazongera kubaho mu bihe biri imbere.
Nubwo iki kibazo cyakemutse, abasesenguzi mu ijyanye n'imiyoborere n'imibereho y'abakozi bavuga ko gutinda guhemba abakozi, cyane cyane abakora mu rwego rw'ubuzima, bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku kazi ndetse no ku baturage.
Icya mbere ni uko bishobora kugabanya umwete w'abakozi. Umukozi uzi neza ko umushahara we ushobora gutinda kugera kuri konti ye ashobora kumva atishimiye akazi akora, bigatuma imikorere ye itagenda neza nk'uko byari bisanzwe.
Icya kabiri ni uko bishobora kugira ingaruka ku ireme rya serivisi zihabwa abaturage. Abaganga n'abaforomo ni abantu bakora akazi gasaba kwitanga cyene no gutekereza neza ku barwayi. Iyo bafite ibibazo bikomeye mu buzima bwabo bwite, bishobora kubangamira uburyo bakorera abarwayi babagana.
Ikindi kandi ni uko bishobora gutuma bamwe mu bakozi batangira gushaka indi mirimo cyangwa se bakifuza kwimukira ahandi. Mu gihe abakozi bumva ko akazi bakora kadatanga umutekano ku mibereho yabo, bashoboora gutangira gutekereza ahandi bashobora gukura akazi gafite umutekano kurushaho.
Hari kandi ingaruka zishobora kugaragara ku muryango w'abakozi. Abaganga benshi bafite imiryango ibategerejeho ibiribwa, amafaranga y'ishuri, ubwishungane mu kwivuza n'ibindi by'ibanze. Iyo umushahara utinze, ibyo byose bishobora guhungabana.
Ku bafite inguzanyo muri banki, gutinda guhembwa bishobora gutuma bacibwa amande yo gutinda kwishyura, bigatuma amafaranga bagombaga gukoresha mu buzima bwabo agenda ayoyokera mu madeni.
Abasesenguzi bavuga ko kugira ngo ikibazo nk'iki kitazongera kubaho, ari ngombwa ko inzego zishinzwe gutunganya iyi mishahara zongera kunoza uburyo zikoresha mu gutegura no kohereza amafaranga ku bakozi.
Bavuga ko gushyiraho uburyo bwo kugenzura amakuru y'imishahara mbere yo kuyohereza bishobora gufasha kwirinda amakosa ashobora gutuma imishahara itinda kugera ku bakozi.
Ikindi ni uko inzego zibishinzwe zikwiye kujya zitanga amakuru ku gihe mu gihe habayeho ikibazo gituma imishahara itinda, kugira ngo abakozi batangira impungenge cyangwa ngo bumve ko hari ikibazo gikomeye cyabayeho.
Ku ruhande rw'abakozi, na bo bagirwa inama yo gukomeza gukorana n'ubuyobzi bwabo mu buryo bwubaka, kugira ngo ibibazo nk'ibi bikemurwe mu buryo bwihse bitagize ingaruka zikomeye ku kazi.
Nubwo gutinda guhemba abaganga bo mu karere ka Rutsiro byabaye ikibazo cyateye impungenge mu minsi ishize, kuba cyarakemutse vuba byagaragaje ko inzego zibishinzwe zashoboye kugikurikirana no kugikemura.
Gusa abasesenguzi bakomeza bavuga ko ari ngombwa kunoza imikorere kugira ngo abakozi b'ingenzi nk'urwego rw'ubuzima bakomeze gukora akazi kabo mu mutuzo no mu buryo bufasha abaturage kubona serivisi nziza.
Abasesenguzi mu bijyanye n'ubuzima bavuga ko ibibazo bijyanye no gutinda guhemba abakozi b'ubuzima bishoboa kugira ingaruka zikomeye cyane cyane mu bice by'icyaro, aho abaturage bishingikiriza cyane ku bigo nderabuzima bibegereye. Mu turere twinshi two mu cyaro, ibigo nderabuzima ni byo biba ishingiro rya serivisi z'ubuvuzi, kuko abaturage benshi batabona uko bajya ku bitaro bikuru bitewe n'intera ndende cyangwa ubushobozi buke.
Iyo abakozi b'ubuzima bahuye n'ibibazo by'imishahara itinda, bishobora gutuma umwete wabo mu kazi ugabanuka, bigatuma serivisi bahaye abaturage zitagenda neza nk'uko byari byitezwe. Hari n'ighe bamwe bashobora kujya ku kazi bafite ibitekerezo byinshi ku bibazo by'imiryango yabo, bikababuza kwita ku barwayi uko bikwiye.
Ikindi kandi, gutinda guhemba abakozi b'ubuzima bishobora gutuma bamwe batangira gushaka indi mirimo ibaha umutekano w'amafaranga kurushaho, bikaba byatuma ibigo nderabuzima byo mu cyaro bibura abakozi bafite ubunararibonye. Iyo bibaye gutyo, abaturage baho bahura n'ikibazo cyo kutabona serivisi z'ubuvuzi ku gihe, bigatuma indwara zimwe zitavugwa hakiri kare.
Ni yo mpamvu abasesenguzi bavuga ko ari ingenzi cyane ko inzego zibishinzwe zita cyane ku mibereho n'imishahara y'abakozi b'ubuzima, cyane cyane abakora mu bice by'icyaro, kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza no gufasha abaturage kubona serivisi z'ubuvuzi ku gihe.

Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.