Umuryango Mahoro Peace Association uhuza Abanyamulenge baba muri Leta Zubze Ubumwe za Amerika, watangaje ko wirukanye bamwe mu bari abanyamuryango bawo bashijwa kutubahiriza amategeko ndetse bakanifatanya n'abantu bashinjwa kugirira nabi Abanyamulenge.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ubuyobozi bw'uyu muryango ku wa 17 Werurwe 2026, rikubiyemo imyanzuro yafashe n'Inteko rusange yawo. Ubuyobzi bwavuze ko nyuma yo gusuzuma imyitwarire y'abo banyamuryango no kureba niba ibikorwa byabo bihuye n'intego z'umuryango hafashwe icyemezo cyo kubirukana burundu.
Iri tangazo rivuga ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko agenga Mahoro Peace Association, cyane cyane ingingo zitandukanye zigaragaza inshingano z'abanyamuryango ndetse n'imyitwarire igomba kubaranga mu rwego rwo kurinda ubumwe n'icyizere by'abawugize.
Nk'uko bigaragara muri iri tangaza, icyemezo cyo kwirukana abo banyamuryango cyafashwe mu nama y'inteko Rusange y'umuryango yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026.
Muri iyo nama, abanyamuryango bagaragaje impungenge ku myitwarire y'abantu bamwe na bamwe bavuga ko itajyanye n'indangagaciro z'umuryango.
Abitabiriye iyo nama bavuze ko hari abanyamuryano bagaragaye mu bikorwa cyangwa mu mvugo byafatwaga nk'ibishobora guca intege ibikorwa by'umuryango bigamije kurengera inyungu z'Abanyamurenge no gushishikariza ubumwe bwabo.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n'ibitekerezo byatanzwe n'abanyamuryango batandukanye, hafashwe icyemezo cyo guhagarika burundu abo bantu mu banyamuryango b'umuryango.
Ubuyobozi bw'umuryango bwavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kubungabunga icyerekezo cy'umuryango ndetse no kurinda indangagaciro ziwugenga.
Abantu 11 ni bo batangajwe ko birukanywe muri Mahoro Peace Association, nyuma yo gufatwa nk'abateshutse ku ntego z'umuryango.
Abo birukanywe ni:
- 👌Bosco Manyota
- 👌Patrick Bagabo
- 👌Faziri Renzaho
- 👌Emile Muhizi
- 👌Douglas Sebaziga
- 👌Museveni Musafiri
- 👌Marcel Ntagora
- 👌Gakunzi Karanzi
- 👌Charles N.Byabagabo
- 👌Mereweneza Rutikanga
- 👌Sebatware Kivyana
Ubuyobozi bw'uyu muryango bwatangaje ko abo bantu bose bahagaritswe burundu mu banyamuryango kandi ko batemerewe kongera kwitabira ibikorwa by'uyu muryango cyangwa inama ziwugize.
Bongeye kandi, ubuyobozi bwavuze ko iki cyemezo gifatwa nk'icya burundu kandi kigamije kubungabunga icyerekezo cy'umuryango.
Mu itangazo ryasinywe na Perezida wa Mahoro Peace Association, Douglas Kabunda, hagaragaramo impambvu nyinshi ubuyobozi bwavuze ko zatumye hafatwa icyemezo cyo kwirukana abo banyamuryango.
Zimwe muri izo mpamvu zirimo:
- ✔Kutubahiriza amategeko agenga umuryango
- ✔Kudatanga umusanzu mu bikorwa by'umuryango
- ✔Gukwirakwiza ibitekerezo bishobora guca intege ubumwe bw'Abanyamurenge
- ✔kuvugwaho kwifatanya n'abantu bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byibasira Abanyamurenge.
Ubuyobozi bwavuze ko umuryango ushingiye ku Ndangagaciro zirimo ubumwe, Ubufatanye, Kubahana no Gufatanya. Bityo ko uwo ari we wese ugaragayeho imyitwarire inyuranye n'ayo mahame adashobora gukomeza kuba umwe mu banyamuryango.
Mahoro Peace Association ni imwe mu miryango yashinzwe n'Abanyamulenge baba mu mahanga hagamijwe guteza imbere ubumwe, ubufatanye n'iterambere ry'uyu muryango w'abantu bakomoka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muryango ukunze kuvuga ko ugamije:
🤳Guteza imbere ubumwe bw'abanyamulenge baba mu ahanga
🤳Gushyigikira ibikorwa by'amahoro n'ubwiyunge
🤳Gufasha abanyamuryango mu bikorwa by'iterambere
🤳Guteza imbere indangagaciro zirimo kubahana no gufashanya
Ubuyobozi bwavuze ko kugira ngo izi ntego zigerweho bisaba ko abanyamuryango bose bubahiriza amategeko n'indangagaciro by'umuryango.
Ubuyobozi bwa Mahoro Peace Association bwavuze ko buzagenda bukomeza gukorana n'abandi banyamulenge baba mu bihugu bitandukanye kugira ngo bashyigikire ibikorwa bigamije kubumbatira ubumwe bwabo.
By'umwihariko, ubuyobozi bwibukije abanyamuryango ko ibikorwa byose by'umuryango bigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abanyamulenge ndetse no kubaka umuryango wunze ubumwe ushobora guhangana n'ibibazo bitandukanye.
Uyu muryango uvuga ko icyicaro cyawo giherereye muri Phoenix Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ibikorwa byinshi byawo bibera.
Ubuyobozi bwasabye abanyamuryango bose gukomeza gushyigikira gahunda z'umuryango no kwirinda ibikorwa byose bisobora kuwutesha agaciro.
Mahoro Peace Association yavuze ko izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gushishikariza abanyamuryango kubahiriza indangagaciro z'umuryango.
Ubuyobozi bwavuze ko kubaka ubumwe n'ubufatanye mu Banyamulenge ari imwe mu ntego zikomeye z'uyu muryango.
Bwavuze ko ibikorwa byose by'umuryango bizakomeza gushyirwa mu murongo wo guteza imbere amahoro, ubufatanye n'iterambere.
Ubuyobozi bwavuze kandi ko icyemezo cyo kwirukana bamwe mu banyamuryango kigamije gukomeza kubungabunga icyizere n'icyerekezo by'umuryango.
Mu gusoza iri tangazo, ubuyobozi bwa Mahoro Peace Association bwashimiye abanyamuryango bakomeje ibikorwa by'umuryango ndetse bubasaba gukomeza gukorera hamwe mu rwego guteza imbere ubumwe bw'abanyamulenge.
Bwavuze ko ibikorwa by'umuryango bizakomeza kuganisha ku guteza imbere amahoro, ubufatanye n'iterambere mu Banyamulenge baba mu mahanga.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Mahoro Peace Association, Douglas Kabunda, ku wa 17 Werurwe 2026.
Umuryango Mahoro Peace Association ukomeje gukorana n'andi mashyirahamwe n'imiryango mpuzamahanga mu rwego rwo gushishikariza ubuyobozi bw'Amerika, Umuryango w'Abibumbye n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'umutekano n'uburenganzira bwa muntu kugira ngo hafatwe ingamba zihamye zo kurengera Abanyamurenge no guharanira ko amahoro arambye agerwaho mu karere ka Kivu n'ahandi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.