Mu gihe ibizamini bya Leta by'amashuri yisumbuye byatangiye ku wa 15 Nyakanga 2026, bikaba biteganyijwe kuzarangira ku wa 24 Nyakanga, imwe mu ngingo zikomeje kugibwaho impaka ntabwo ari ibibazo biri mu bizamini ubwabyo, ahubwo ni uburyo abarimu bashyizwe mu kazi ko gukurikirana abakandida bari kubikora.
Uyu mwaka , ikigo cy'igihugu gishinwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri barenga 258000, barimo abarenga 149000 bo muri Tronc Cmmun n'abarenga 108000 basoza amashuri yisumbuye, biyandikishije gukora ibizamini bya Leta. Ibi bizamini birimo gukorerwa mu bigo 1746 hirya no hino mu gihugu, mu gihe hanateganyijwe uburyo bwihariye bwo gufasha abakandida 879 bafite ubumuga kugira ngo bakore ibizamini mu buryo buboroheye kuburyo nta nzitizi bahura nazo.
Nubwo ubutumwa bwinshi bwagiye bukwirakwira bwibandaga ku gusaba abagiye gukora ibyo bizamini gutuza no gukora neza ibizamini, ku rundi ruhande abarimu bo bagaragaje impaka zikomeye zishingiye ku buryo bamwe bashyizwe mu byumba birimo abakandida baturutse mu bigo bitandukanye kandi bakora amasomo atandukanye.
Umwe mu batishimiye ibyakozwe na NESA yanditse ubutumwa bwakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Ese abarimu turi injiji bigeze he kuburyo baguha icyumba kirimo abana 25 baturutse mu bigo bitandukanye hanyuma ukabakopeza? Ese waba uri umuhanga ki kuburyo waba uzi amasomo yose icyenda bagiye gukora ngo urabakopeza?”
Aya magambo yahise abyutsa impaka hagati y'abarimu ndetse n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga k uburyo bushya bushobora gushyira abarimu mu kazi katoroshye, mu gihe abandi bavuga ko ishingiro ry'ukopeza ridashingiye ku kuba umwarimu azi isomo rikorwa, ahubwo bishobora gukorwa n'uwariwe wese uri mu nshingano ushobora kwirengagiza amabwiriza y'ibizamini agomba kubahirizwa.
Mu myaka yashize, hari abarimu benshi bavugaga ko akenshi bashoboraga gukorera mu bigo bazi neza cyangwa hafi y'aho bigisha, ibintu byabafashaga kumenya imiterere y'ikigo ndetse n'uburyo bw'imibereho ndetse n'imikorere. Ariko nubwo byari bimeze gutyo ntabwo byatumaga bakopeza abakora ibizamini kubera ko bageragezaga kwitwararika ku mabwiriza agenga ibi bizamini.
Ni muri urwo rwego rero, bamwe bavuga ko uburyo bushya bwatumye bajyanwa kure y'aho basanzwe bakorera, ndetse bagashyirwa mu byumba birimo abakandida baturutse mu mashuri menshi atandukanye, bishobora kubabera imbogamizi mu buryo bw'imibereho ndetse akenshi ugasanga binabaviramo kujya kure y'imiryango yabo.
Nubwo bimeze biryo, hari abari kugaragaza kutabyishimira, hari n'abandi babona ko ubu buryo bugamije kongera ubunyamwuga no gukuraho icyuho cyashoboraga gutuma habaho kumenyerana hagati y'umwarimu n'umukandida, ariko abandi bakavuga ko hari aho byanabateye impungenge ku bijyanye n'uburyo bwo gukurikirana ibibazo abakandida bagira mu gihe cyo gukora ibyo bizamini.
Mu bitekerezo byakusanyijwe, bamwe mu barimu batugaragarije ko nubwo ukurikirana abari gukora ibizamini yakabaye afite ubumenyi buhagije ku kizamini kiri gukorwa kuburyo igihe hagaragaye ikibazo aba ashobora kugitangira ibisobanuro ndetse akaba yanabasha kugenzura neza niba umukandida yahawe impapuro zikwiye.
Ni muri urwo rwego rero bamwe bibaza niba umwarimu utarigeze yigisha isomo yabasha guhita amenya ibibazo bishobora kuvuka mu gihe cy'ikorwa ry'ibizamini.
Umwe mu barimu yagize ati: “Ese waba uri umuhanga ki kuburyo waba uzi amasomo yose icyenda bagiye gukora ngo urabakopeza?”
Uyu mwarimu yashimangiraga ko hari aho uhagarariye ibizamini ashobora kwisanga atabasha gutanga ibisobanuro bihagije mu gihe habaye ikibazo kijyanye n'isomo riri gukorwa, ibyo bikaba bishobora no kubera imbogamizi abakandida bari gukora ibyo bizamini.
Gusa na none hari abashyigikiye ubu buryo bushya bavuga ko impamvu nyamukuru yo gukopeza atari ukwigisha cyangwa gusobanurira umukandida ibiri mu kizamini, ahubwo ari ukurinda uburiganya, kubahiriza amabwiriza no kureba ko buri mukandida akora ikizamini mu mucyo.
Aba bavuga ko ugenzura ikorwa ry'ibizamini adasabwa kuba umuhanga mu isomo, ahubwo asabwa kuba azi amabwiriza agenga ibizamini no kuyubahiriza.
Bongeraho ko gushyira abarimu mu bigo batamenyere bishobora gufasha gukomeza kwirinda ko habaho gukora ibikorwa bidakwiye mu bizamini no kugabanya amahirwe y'uko habaho kumenyerana hagati y'abarezi n'abakandida.
Mu batanze ibitekerezo, Donat Niyigena yagaragaje ko ikibazo kitigeze gikemuka neza. Yagize ati: “Ntabyo bakemuye, ahubwo bari bakwiye kujya bahinduranya ibigo. Wenda abasanzwe bakora ku kigo runaka bakimurirwa kuri site ihabanye n'aho basanzwe bigisha.”
Icyo gitekerezo cyerekana ko bamwe batarwanya impinduka ubwazo, ahubwo bifuza uburyo butuma habaho guhinduranya ibigo ariko hagakomeza kubaho uburyo bworohereza abarimu gukora inshingano zabo.
Ku rundi ruhande, Jean D'Amour Mukiza we yagaragaje ko hari inyungu bamwe bari basazwe babona zakuweho.
Yagize ati: “Impinduka ziragorana akenshi, gusa NESA iba yaduhemukiye. Kwigisha class terminal biravuna cyane, none haza amahirwe ngo ugarurizemo bakayakwima, aha baba baduhemukiye.”
Aya magambo agaragaza ko hari abarimu bumva ko akazi bakoze umwaka wose ko gutegura abakandida katahawe agaciro mu buryo bari basazwe babona nk'inyongera nk'uburyo bwo kubagaragariza icyizere.
Mu gihe izi mpaka zari zigikomeje, abayobozi batandukanye bo bakomeje kwifuriza abamahirwe masa abakandida.
Claudette Irere mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati: “Mbifurije amahirwe masa abakandida barenga 258000 bari gukora ibizamini bya Leta by'amashuri yisumbuye bya 2025/2026. Mukomeze gushyira umutima kubyo mukora, mukore buri kizamini mwizeye ubushobozi bwanyu, kandi mwerekane ubumenyi n'ubushobozi mwungukiye mu masomo mwize. Mbifurije gutsinda no kugera ku ntsinzi mwese.”
Ubu butumwa bwibanze ku gushishikariza abakandida kwirinda kurangazwa n'ibivugwa hirya no hino, ahubwo bagashyira imbaraga mu byo bize no gukora ibizamini bafite icyizere.
Nubwo NESA itarasohora ibisobanuro byihariye bisubiza izi mpaka zose, bamwe mu bakurikiranira hafi uburezi bavuga ko impinduka nk'izi akenshi ziba zigamije kongera ubunyangamugayo mu bizamini bya Leta.
Mu bihugu byinshi, abarimu bashyirwa mu bigo cyangwa mu byumba batamenyereye kugira ngo hagabanuke amahirwe yo kubogama cyangwa gukorana n'abakandida basanzwe baziranye.
Icyakora, bamwe bavuga ko iyo impinduka zikorwa, ari ingenzi ko zisobanurwa neza ababigizemo uruhare kugira ngo impungenge zose zibonerwe ibisobanuro hakiri kare.
Nubwo ibitekerezo bitandukanye, hari icyo bihurizaho: Buri ruhande rwifuza ko ibizamini bya Leta bikorwa mu mucyo, mu bwisanzure no mu buryo bwubahiriza amategeko.
Abarimu bifuza koroherezwa mu nshingano zabo no guhabwa ibisobanuro bihagije ku mpinduka zose zibareba, mu gihe inzego zishinzwe uburezi zifuza ko ibizamini bikomeza kugira icyizere no kurangwa n'ubunyangamugayo.
Mu minsi iri imbere, uko ibizamini bizagenda bisozwa ni ko hazarushaho kugaragara niba impinduka zakozwe zarageze ku ntego zari zigambiriwe, cyangwa niba hari amasomo azifashishwa mu gutegura ibizamini byo mu myaka itaha.
Icyakora, icy'ingenzi kiracyari uko abakandida bakomeza kwibanda ku bizamini byabo, mu gihe impaka zerekeye imitegurire n'imikorere y'abarimu zikomeza gutangwaho ibitekerezo n'abafite aho bahuriye n'urwego rw'uburezi.
Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.