LOGO
Home Amakuru Isoko rya Musanze rizwi nka Goico kubera iki ryahiye rigakongoka?
Amakuru

Isoko rya Musanze rizwi nka Goico kubera iki ryahiye rigakongoka?

Isoko rya Musanze rizwi nka Goico kubera iki ryahiye rigakongoka?
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Isoko rya Musanze rizwi nka Goico ryibasiwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ahagana saa kumi z’igicamunsi 
 

 

Polisi y'Igihugu ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo izimye iyi nkongi. Ni inkongi yatangiye Saa kumi z'amanywa.

 

Umwe mu baturage basanzwe bakorera muri iri soko, yabwiye Morning News ko imodoka zo kuzimya inkongi zahagaze. Avuga ko iri soko ryatangiye gushya bihereye mu igorofa ya Gatanu, ndetse avuga ko iyi nkongi y’umuriro ishobora kuba yaturutse ku bantu basudiraga ibyuma.

 

Kugeza mu masaha y'umugoroba, umuriro uracyari mwinshi ndetse ugaragara aho umuntu yaba ari hose mu bice by'Umujyi wa Musanze.

 

Nubwo hataramenyekana icyateye iyi nkongi umuturage uri kuri iyi nyubako yadutngrije ko umuriro wamaze gufata igice cyo hasi.

Ati “Amagorofa yose ari gushya kuko no muri rimwe (Igorofa rya mbere) umuriro wagezemo. Hari kizimyamwoto enye.”

 

 

 

Uyu muturage yatangaje ko amabanki ari mu gice cyo hasi cy’iyi nyubako na yo yamaze gufatwa n’umuriro.

 

 

Abaturage bafashije Polisi gutabara abahuye n'ibibazo kubera iyi nkongi. Abakomeretse bari guhabwa ubutabazi bwihuse.

 

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwanayo Théonas, yavuze ko inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza, yateje igihombo gikomeye.

 

Yabwiye Morning News ko ari igihombo ku banyamigabane bagera kuri 90 barishoyemo imari, abacuruzi barenga 2000 barikoreragamo ndetse n’abagera ku bihumbi 12 barirema ku munsi.

 

Ati “Isomo dukuyemo ni uko ushora imari mu bikorwa by’ubucuruzi twamushishikariza kwibuka ubwishingizi ndetse n’abafite inyubako bari kuzamura, bakagira ubwishingizi.”

 

 

Iyi nyubako ikoreramo Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza, iri gushya ariko inzego z'umutekano zikomejegushaka uburyo riyizimya nubwo icyateye iyi nkongi ndetse n’agaciro k’ibyangirikiyemo ntibiramenyekana.
 

 

 

Andi makuru turagenda tuyabagezaho uko...

Isoko rya Musanze rizwi nka Goico kubera iki ryahiye rigakongoka?
Isoko rya Musanze rizwi nka Goico kubera iki ryahiye rigakongoka?
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad