LOGO
Home Politike U Burundi bwafunze inganda zikora inzoga zisembuye zongerewemo imisemburo
Politike

U Burundi bwafunze inganda zikora inzoga zisembuye zongerewemo imisemburo

U Burundi bwafunze inganda zikora inzoga zisembuye zongerewemo imisemburo
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko yahagaritse inganda zikora inzoga zisembuye zongerewemo imisemburo, imivinyo yongerewemo imisemburo n’ibicuruzwa byazo.


 

Bikubiye mu itangazo ryasomwe na Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi, Ubutare n’inganda z’ingufu Hassan Kibeya ku wa 26 Nzeri 2026.

 

Yavuze ko mu rwego rwo kunoza imikorere y’inganda by’umwiharimo mu nganda zikora ibinyobwa bisembuye no kurinda ubuzima bw’abaturage.


 

Ati “Kuko hagaragara gukora ku bwinshi ibinyobwa bitunganywa harimo umusemburo mwinshi, imivinyu yongewemo umusemburo hamwe na liqueur hatisunzwe ibisabwa n’amategeko, mu gihe hagaragara abenegihugu banywa ibyo binyobwa ku bwinshi bigatuma bigira ingaruka ku buzima bwabo, Minisiteri y’Ubutare n’ubutaka, inganda z’ingufu, inganda, ubucuruzi n’ubwikorezi iramenyesha abakorera mu rwego rw’inganda cyane abakora inzoga zisembuye ko inganda zose zikora ibinyobwa bisembuye cyane cyane imivinyo yongerewemo umusemburo na liqueur zirahagaritswe guhera uyu munsi.”


 

Kibeya yavuze ko inzoga zose zikorewe mu Burundi zirimo umusemburo mwinshi, imivinyo irimo umusemburo, liqueur zihagaritswe gucuruzwa mu Burundi hose kandi n’izari zihasanzwe zitemerewe gucuruzwa muri butiki cyangwa mu tubari.


 

Abafite inganda zikora inzoga zisembuye bategetswe kongera kujya kwiyandikisha no gusaba ibyangombwa bundi bushya bikurikije amategeko.
 

Inzoga zahagaritswe ku isoko ry’u Burundi ni izifite impuzandengo ya alcool ingana na 12% kuzamura.Mu Burundi habarurwa inganda z’inzoga zisembuye zirenga 130 zizwi n’amategeko ariko hakaba n’izikora zitagira impushya.

U Burundi bwafunze inganda zikora inzoga zisembuye zongerewemo imisemburo
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad