Bivugwa ko Sergeant Major Robert Kabera, uzwi cyane nka Sergeant Robert, wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) akaba n’umuhanzi wamamaye mu itsinda rya RDF Army Jazz Band, yaba yaciwe muri Uganda.
Amakuru agera ku masoko ya Morning News avugako Sgt Major Robert Kabera yiciwe i Kamengo muri Uganda. Aha ngo yari ari kuhubaka inzu, akaba yari yaharaye acunze umutekano w'ibikorwa byahakorerwaga. Abamwishe ntibaramenyekana.
Yabonywe yaciwe umutwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17/10/2026, kugeza ubu bivugwa ko umutwe we utaraboneka,..
Robert Kabera, yahunze u Rwanda mu myaka ya za 2020, icyo gihe igisirikare cy'u Rwanda, cyatangaje ko Ishami ry'Ubushinjacyaha bwa gisirikare (MPD) ryatangije iperereza ku birego byo gusambanya umwana we bikekwa ko Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka "Sergeant Robert" yakoze ku ya 21 Ugushyingo, 2020 mu Murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo.
Inzego z'umutekano ntiziragira icyo zitangaza,
Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.