Ubuyobozi bw'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo guhagarika byagateganyo ibikorwa byo kugenda mu mihanda by'abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo mu mijyi itandukanye, mu rwego rwo kurinda umutekano w'abaturage no gukumira ibyago bishobora guterwa nintwaro bitwaje.
Ibi byatangajwe nyuma y'uko 11 Werurwe 2026, tereviziyo ya Leta ya RDC RTNC itangaje ko hari icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bwo mu ntara ya Kivu ya majyaruguru, kigamije kugenzura neza ibikorwa by'aba barwanyi mu bice by'imujyi.
Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'intara ya Kivu majyaruguru, mu minsi ishize hari hamaze kugaragara abarwanyi ba Wazalendo bagenda mu mujyi bitwaje intwaro ziremereye, harimo n'ibyo bita bombe cyangwa gerenade. Ibi byateye impungenge abaturage ndetse n'inzego zishinzwe umutekano.
Amakuru yatangajwe na RTNC agaragaza ko hari ahantu hafashe amashusho y'aba barwanyi bagenda hafi ya Pariki ya Virunga, imwe mu pariki zizwi cyane muri Afurika. Mu bice byegereye hafi y'umusozi wa Nyiragongo, ukaba ari agace gatuwe n'abaturage beshi.
Ubuyobozi bwavuze ko kuba abantu bitwaje intwaro zikomeye bagenda mu bice by'umujyi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw'abaturage, dore ko ibyo bikoresho bishobora guteza impanuka igihe icyaricyo cyose, cyane ko n'aba barwanyi akenshi usanga ntabumenyi buhagije bwo gukoresha intwaro baba bafite.
Mu itangazo ryasohotse , abayobozi bavuze ko hari igihe abaturage bashobora kugerwaho n'ingaruka zatewe n'izo ntwaro mu gihe habaho impanuka cyangwa amakimbirane hagati y'abarwanyi.
Wazalendo ni izina ryahawe amatsinda y'abaturage bafashe intwaro bavuga ko bashaka kurinda igihugu cyabo mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC. Abo barwanyi bavuga ko bahagurukiye gufasha ingabo za Leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka myinshi ikorera muri ako karere.
Mu myaka yashize, mu burasirazuba bwa RDC bwibasiwe n'intambara nyinshi zagiye zirangwa n'imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Iyo mitwe irimo iy'Abakongomani ndetse n'iyaturutse mu bindi bihugu byo mu karere.
Abaturage benshi bo muri Kivu majyaruguru bavuga ko Wazalendo bayibona nk'abarwanyi baje kubarinda, ariko hari n'abandi bavuga ko ibikorwa byabo rimwe na rimwe bishobora guteza umutekano muke mu bice bimwe na bimwe bakoreramo.
Mu mujyi wa Goma ni umwe mu ijyi minini yo mu Burasirazuba bwa RC kandi uherereye hafi cyane y'ummupaka w'u Rwanda. Ni umujyi ufite abaturage benshi ndetse ukaba n'icyambu cy'ingenzi mu bucuruzi bwambuiranya imipaka.
Kubera iyi mpamvu, inzego z'umutekano zikomeje kuvuga ko ari ngombwa gukaza ingamba zo kurinda umutekano w'abaturage.
Abayobozi b'intara ya Kivu ya majyaruguru bagaragaje ko ibikorwa byo gutembera mu mujyi bitwaje intwaro bishobora guteza impungenge abaturage ndetse bikagira ingaruka ku buzima bwabo bwwa buri munsi.
Umwe mu bayozi yagize ati: “Umujyi ugomba kuba ahantu abaturage bagenda bisanzuye. Iyo hari abantu bitwaje intwaro bagenda mu mihanda, bishobora gutuma abaturage bagira ubwoba kandi bikabangamira ibikorwwa by'ubucuruzi n'ubuzima rusange.”
Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo ingendo za Wazalendo mu mijyi ndetse n'ahandi hahurira abantu benshi. ibi bivuze ko aba barwanyi batemerewe gukenda mu bice by'imijyi bitwaje intwaro cyangwa bakora imyiyereko mu mihanda.
Icyo cyemezo kigamije gutuma ibikorwa by'umutekano bigenzurwa neza n'inzego zibishinzwe, harimo ingabo za Leta n'inzego za polisi.
Ubuyobozi bwavuze ko aba barwanyi bashobora gukomeza ibikorwa byabo byo gufasha ingabo za Leta mu bice by'imirwano biri kure y'umujyi.
Nyuma yo gutangaza iki cyemezo abaturage bo mu mijyi itandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye.
Hari bamwe bishimiye icyemmezo cyafashwe bavuga ko kizafasha kugarura ituze mu mijyi. Bavuga ko kuba abantu bagenda mu mihanda bitwaje intwaro bishobora guteza ubwoba abaturage cyane cyane abana n'abagore.
Undi muturage yavuze ati: “Iyo tubona abantu bafite intwaro bagenda mu mihanda, tugira ubwoba. Twifuza ko imijyi yacu iba ahantu hatuje.”
Ariko hari n'abandi bagaragaje ko Wazalendo bagize uruhare runini mu kurinda abaturage mu bihe bikomeye by'intambara, bityo ko ubuyobozi bukwiye gukomeza kubaganiriza kugira ngo ibikorwa byabo bikorwe mu buryo butabangamira abaturage.
Mu myaka myinshi ishize, Uburasirazuba bwa RDC bwagiye burangwa n'imirwano hagati y'ingabo za Leta n'imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Iyo imirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo bahungira mu bindi bice by'igihugu cyangwa mu bihugu bituranye.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye yakomeje gusaba ko haboneka ibisubizo biramye byatuma amahoro agaruka muri aka karere.
Nubwo hari ibiganiro bya politiki biba, umutekano uracyari ikibazo gikomeye ku baturage bo muri Kivu ya majyaruguru no mu zindi ntara zegereye ibyo bice.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cyo kugenzura ibikorwa by'abarwanyi mu mijyi gishobora gufasha mu kugarurira icyoizere abaturage.
Iyo umujyi ufite umutekano, ibikorwa by'ubucuruzi biriyongera, amashuri agakomeza gukora neza, ndetse n'abaturage bagakomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi nta bwoba bafite.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw'intara ya Kivu ya majyaruguru bwavuze ko bugiye gukomeza gukorana n'inzego z'umutekano kugira ngo harebwe uburyo bwo kurinda abaturage mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu bice bitandukanye by'iyo ntara.
Icyemezo cyo guhagarika by'agateganyi ingendo za Wazalendo mu mijyi, kije mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC bukomeje guhura n'ibibazo by'umutekano. Ubuyobozi bw'igihugu buvuga ko intego y'iki cyemmezo ari ukurinda ubuzima bw'abaturage no gukumira impanuka zishobora guterwa n'intwaro ziremereye.
Mu gihe ibiganiro bya politiki n'ingamba z'umutekano bikomeje kuganirwaho, benshi bizeye ko hazaboneka inzira ituma abaturage bongera kubaho mu ituze, ubucuruzi bugatera imbere, ndetse n'ubuzima bukagaruka ku murongo mu bice by'Uburasirazuba bwa RDC.

Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.