Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandtu, abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, by'umwihariko abo mu gate ka nyabugogo, bafatanyije nabayobozi batandukanye bafatanyije gukora umuganda rusange wargamije kongera gushyira imbaraga mu isuku n'isukura mu mihanda no mu bice by'ubucuruzi bikunze gutanga isura y'umujyi ku baturage b'abashyitsi bahaza. Uyu muganda wabaye wari ufite intego yo gufata ingammba z'igihe kirekire zo gucunga isuku, cyane cyyane muri Nyabugogo izwi nk'igicumbi cy'ubucuruzi n'ingendo.
Nyabugogo ni hamwe mu duce dukorerwamo ibikorwa byinshi by'ubucuruzi, ubwikorezi, aho hahora urujya n'uruza rwabant baturutse mu mpande zose z'isi ariko cyane cyane abatuye hano mu rwanda. Ni ahantu hatoranyijwe ngo habere uyu muganda kubera ko imiterere yahoikenera isuku ihoraho by'umwihariko, bitewe n'ubucucike bw'abantu n'ibicuruzwa. Abaturage n'abayobozi batangiye ibikorwa by'umuganda saa mmoya za mu gitondo, bafite intego yo gukura imyanda mu muhanda, gutunganya inzira ndetse no gutunganya za ruhurura mu rwego rwo kwirinda imyuzure ikunze kuhaza iterwa n'imyanda ishobora gufunga inzira z'amazi.
Mu muhanda ujya ku isoko rya Nyabugogo, hakozwe ibikorwa byo gusukura ku buryo bwimbitse. Imyanda yiganjemo amapurasitiki, amakarito acitse, ibisigazwa by'imboga n'ibicuruzwa bitandukanye yari yarirundiye hirya no hino mu mpande z'imihanda no ku nkengero z'imigezimito yaho. Abaturage bakoresheje ibikoresho bitandukanye bisanzwe byifashishwa by'umwihariko amajerekani yarimo amazi yo gukoropa imihanda.
Ikidasanzwe cyabaye muri uyu muganda cyagarutsweho ni uko akarere ka Nyarugenge kashyize ku murongo imodoka zikora isuku zifite ubushobozi bwo gukubura no gukoropa imihanda ndetse no gutwara imyanda mu buryo bwihuse.
Umuyobozi ushinzwe isuku n'imicungire y'ibidukikije mu karere yagize ati: “Twashatse ko uyu muganda uba umwanya wo gusubiza isura Nyabugogo isanzwe yifuzwa. Nta gikorwa cy'isuku gikomeye cyagerwaho hatifashishijwe ikoranabuhanga n'imodoka zigezweho. turashaka ko abaturage babona ko isuku ari umurongo uhoraho, kandi ko kugendera ku bikoresho byo ku rwego rwo hejuru bigabanya ingaruka z'imyanda ku buzima n'isura y'umujyi.”
Mu gihe imirimo yakomeje kugeza saa yine za mugitondo, abaturge batangaje ko umuganda ari umwanya uhamye wo guhuza imbaga hagati y'abakuru, urubyiruko ndetse n'abikorera. Abakorera mu isoko rya Nyabugogo babwiye itanagzamakuru ko ibi bikorwa bibibutsa inshingano zabo zo kubaka kudata imyanda aho babonye, kandi ko bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga isuku mu gace bakomoramo amaramuko y'imiryango yabo.
Umucuruzi w'imboga, Mukandoli Florida, Yagize ati: “Twese dukorera hano Nyabugogo isura yayo ni isura yacu. Uyu muganda uradufasha kumva ko isuku atari iby'ikirere cyangwa ubuyobozi gusa, ahubwo ko ntawe tugomba kubigira umuco.”
Nyuma y'isuzuma ry'akozwe, abayobozi basabye abaturage kurushaho kubungabunga ahakozwe isuku ndetse no kwamagana abata imyanda ahantu hatabugenewe. Basabye ko abacuruzi bashyiraho uburyo uburyo bw'imifuka ikusanyirizwamo imyanda.
Umuyobozi w'Akarere ushinzwe wungirije ushinzwe imibereho myiza yagize ati: “Isuku ni ishingiro ry'ubuzima bwiza, kandi ni yo sura y'umujyi. twifuza ko abaturage bamenya ko ubufatanye bwabo ari bwo bwubaka umujyi wacu.”
Uyu muganda wo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2025 wasize Nyabugogo ifite isura nshya. Nyabugogo yongeye kugaragaza ko igihe ubufatanye bwimakajwe, isuku iba ishingino za buri wese ugenda nyabugogo.


Ibitekerezo byatanzwe
Hussein
Ibibintu bizahoreho