LOGO
Home Amakuru Ngoma: RiB yafunze umwarimu ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa
Amakuru

Ngoma: RiB yafunze umwarimu ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa

Ngoma: RiB yafunze umwarimu ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Mu karere ka Ngoma mu ntara y'uburasirazuba, urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RiB) rwafunze umwarimu usanzwe yigisha mu TSS Mutenderi, akurikiranyweho gufata nabi no gusambanya umwana w'umukobwa wari mu mwaka w'amashuri y'isumbuye. Uyu mwarimu yafashwe kuwa 15 Ukuboza 2025 nyuma y'uko amakuru avuga ko uyu mwana yagiye kumusura. Uyu mwarimu afungiye kuri sitasiyo ya RiB  ya Kibungo, Mu gihe hakiri gukorwa iperereza ryimbitse ku byabaye.

 

Amategeko y'u Rwanda,  mu Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu  ngingo yaryo ya 14 rigena ibyaha riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana muto ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri ariko kitarengeje imyaka 25 mugihe ahamijwe icyo cyaha n'urukiko. Ibi bigamije  kurengera abana no gufata ingamba zikomeye ku bahungabanya uburengenzira bwabo bwo kubaho neza no kwiga mu mutekano mu mashuri no mu muryango.

 

RiB yongeye kwibutsa abaturage ko icyaha cyo gusambanya umwana kidashobora gusaza, kandi abakora umwuga wo kubarera cyane cyane abarimu, bagomba gukora neza umurimo wabo kuko barera igihugu. 

 

Nubwo nta mibare yuzuye yihariye mu Rwanda ku barimu basambanya abanyeshuri, ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko ikibazo cyo gusambanya no guhungabanya abanyeshuri mu mashuri kigira ingaruka zikomeye.

  • Raporo imwe yashyizwe ahagaragara mu 2025 ivuga ko umunyeshuri umwe muri barindwi (1/7) ashobora guhura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikozwe n'abarimu cyangwa abakozi bo murugo.
  • Ku rwego rw'isi , abana benshi bibasirwa n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina  mbere y'imyaka 18, mu bushakashatsi bunini bwakozwe hafi umugore umwe n'umugabo umwe muri 7 bavuze ko bigeze guhura n'iryo hohoterwa bakiri bato.
  • Raporo ya UNESCO yerekana ko hafi 1 mu bana 3 ku isi avuga ko yigeze atotezwa cyangwa agahohoterwa mu buryo bwo gutukana cyangwa kwibasirwa n'abandi banyeshuri, kandi abana b'abakobwa bagaragara nk'abahura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kenshi mu mashuri.

Iyi mibare igaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina  mu mashuri ari ikibazo cyugarije uburere bw'abana ku isi hose, kandi gisaba ingamba zihuriweho n'inzego z'amashuri, Leta n'imiryango itandukanye mu kurengera abana no kubungabunga ubuzima bwabo.

 

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifite ingaruka zikomeye ku mwana, zirimo gutakaza icyizere, guhungabana mu mitekerereze, igihombo mu myigire ye, ndetse no kubura umutekano mu mashuri. Kubera iyo mpamvu, inzego z'uburezi n'iz'ubuyobozi zigomba gushyira imbaraga mu kubaka ubuzima bwiza mu mashuri ndetse no guhangana n'ababa bagerageje guhungabanya abana mu buryo ubwaribwo bwose.

 

Mu gihe dosiye y'uyu mwarimu wo mu karere ka Ngoma irimo gutunganywa, byerekana ko inzego z'ubutabera mu Rwanda ziri mu nshingano zazo neza. Ariko na none ababyeyi n'abarezi muri rusange  barasabwa kuba maso  no gutanga amakuru ku nzego z'ubuyobozi igihe  hari ibimenyetsso by'ihohoterwa rikorerwa abana.

Ngoma: RiB yafunze umwarimu ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad
AdAd