LOGO
Home Ubuzima Kuba Isugi igihe kirekire: ngizi Inyungu n'ingaruka zabyo
Ubuzima

Kuba Isugi igihe kirekire: ngizi Inyungu n'ingaruka zabyo

Kuba Isugi igihe kirekire: ngizi Inyungu n'ingaruka zabyo
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Kuba isugi igihe kirekire ni icyemezo cyy'abantu benshi bitewe n'imyizerere, imibereho cyangwa gahunda zaba z'ubuzima. nubwo bifite ibyiza byinshi, bishobora no gutera ingaruka bitewe n'uko umuntu abifata.

Icya mbere, kuba isugi bituma umuntu atandura indwara zandurira mu mibanano mpuzabitsina, nka SIDA, Hepatite B n'izindi. Icya kabiri, bituma umuntu yirinda inda zitateguwe,  bityo kongerera  umutekano w'ubuzima bw'umuntu. Ku bagore cyannne cyane, ibi bifite akamro kanini mu kwirinda ibibazo by'ubuzima bitunguranye.

 

Bikomeza kandi  bigafasha umuntu kwita ku ntego ze zubuzima. Abenshi bahisemo kudatakaza ubusugi bwabo bakiri mu mashuri cyangwa mu rugendo rw'akazi, kuko bibaha umwanya uhagije wo kongera kugera kubyo wifuza batabangamiwe nibyifuzo byo mu rukundo. Nanone , isugi ishobora gufasha kubaka umubano wubakiye kubwumvikane, aho abantu babanza kumenyana neza mbere yo gukora imibonano.

Ku rundi ruhande, kuba isugi igihe kirekire bishobora gutuma umuntu atamenya neza amarangamutimaye cyangwa ibyifuzo bye mu rukundo. Hari abashobora kugorana mu kwinjira mu mubano w'urukundo cyangwa kumenya ibyo ukeneye, bigatuma bumva batizeye ubushobozibwabo. hari kandi  abashobora kugira ubwoba cyangwa gucika intege bitewe n'imyumbvire y'abantu cyangwa sosiyete ku bijyanye n'ubusugi.

 

Ikindi ni uko kuba umuntu atarigeze akora imibonano mpuzabitsina akora bishobora gutuma amenya gake uburyo imibonanompuzabitsina iryoha cyangwa ikorwamo, bikaba byateza ikibazo cyo guhuza urugwiro n'uwo biyemeje kubana igihe cyabyo kigeze.

 

Bityo, kuba isugi igihe kirekire bifite inyungu nyinshi mu kurinda ubuzima, kwirinda gusamma no kubaka iccyizere ku ntego z'ubuzima. Ariko kandi, bifite ingaruka zishobora kuvuka ku myumvire y'umuntu no kumenya amarangamutima ye. Inama ni ukumenya icyo wiyumvamo, kwiga ubuzima bwawe no guteegura neza igihe  n'uburyo bwo kwinjira mu mibonano, kugira nngo ibyiza by'isugi bishobore kugaragara nta ngaruka mbi zigera kubuzima bwawe.

 

 

Kuba Isugi igihe kirekire: ngizi Inyungu n'ingaruka zabyo
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

AdAd
AdAd