Didier Kamanzi, umwe mu bakinnyi ba filime bamenyekanye cyae muri sinema nyarwanda, ni we wari imbere mu gushyingura umubyeyi we Kamanzi Richard, watabarutse nyuma y'amazi umunani arwaye indwara y'impyiko itari yoroshye. Mu muhango waranzwe n'amarangamutimma menshi n'icyubahiro cy'umuryango, Didier Kamanzi yagaragaje ishimwe rikomeye afitiye se wamureze , anamusezeranya gukomeza kubaha indangagaciro n'isezerano bagiranye, haba mu buzima bwe bwite no mu mwuga wa sinema watumye aba ikimenyabose.
Kamanzi Richard yavukiye mu gihugu cy'u Burundi, mu ntara ya Bujumbura, ku itariki ya 22 Werurwe 1955. Yize mashuri abanza ndetse akomerezaho ay'imyuga, ari na ho yakuye ubumenyi bwamufashije kubaka ubuzima bwe no gutunga umuryango we. Nyuma y'igihe, yaje gutaha mu Rwanda nkabanndi bose, aho yakomeje kwita ku muryango we, arera abana be mu ndangagaciro z'ubupfura, gukunda umurimo n'ubumuntu.
Uyu mubyeyi yabyaye abana batandatu, barimo abahungu babiri n'abakobwa bane. Muri abo bana, Didier Kamanzi ni umwana wa gatatu. Mu buhamya bwe butandukanye Didier yakunze kugaragaza ko se yabaye inkingi ikomeye mu buzima bwe, haba mu burere, mu myumvire no mu cyerekezo cy'ubuzima bwe, ari na byo byamufashije kuba umugabo wubashywe muri sosiyete no muri sinema nyarwanda.
Urupfu rwa Kamanzi Richard rwasigiye umuryango akababaro gakomeye. Didier Kamanzi ni we umuryango wari wahisemo ko ari we ushyingura uyu mubyeyi, aho na we yagaragaje uruhare rwe nk'umwana w'umugabo, wiyemeje guhagarara ku masezerano yagiranye na se mu rwegoo rwo gusigasira icyubahiro cya se.
Mu magambo yuzuyemo ishimwe n'amarangamutima, Didier Kamanzi yavuze ko n'ubwo ufupfu rw'umubyeyi ari igikomere gikomeye, yizera ko se aho ari yaruhutse nyuma y'urugendo rurerure rw'uburwayi. Yashimiye Imana ku buzima se yamuhaye, anagaragaza ko ibyo agezeho byose abikesha uburere, urugero n'urukundo yakuye kuri papa we.
Yagize ati: “Ndinze ngana ntya ari we mbikesha. Ubu nabaye umugabo. Ntabwo nzamukoza isoni nubwo yigendeye. Narabimusezeranyije ko nzakomeza isezerano twagiranye, n'igihe nikigera nzakora ubukwe kandi ndizera ko tuzaba turi kumwe ku mutima.” Aya magambo yagaragaje isano ikommeye yari hagati ye n'umubyeyi we, n'icyerekezo cy'ubuzima bwe gishingiye ku ndangagaciro yahawe.
Didier Kamanzi yanavuze ko se yari umuntu ukunda kugira urwenya cyane, ushimisha abantu bose kandi akanagira umutima woroheje. Yemeza ko impano afite yo gukina filime no gushimisha abantu ayikomora kuri se, n'ubwo nta bimenyetso bigaragaza ko Kamanzi Richard yaba yarigeze gukora uwo mwuga. Kuri Didier, iyo mpano ayifata nk'umurage w'agaciro atazatatira.
We n'abavandimwe be bashimiye byimazeyo inshuti, abavandimwe n'abaturanye bababaye hafi muri ibi bihe bitri byoroshye, haba mu burwayi bwe ndetse no mu rugendo rwo kumuherekeza mu cyubahiro.
Didier Kamanzi ni umwe mu bakinnyi ba filime bamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda kuva ahagana mu 2010. Yamenyekanye cyane muri film Rwasa, aho yakinnye ari umupolisi Max Well Manzi, filime yamugize icyamamare. Yanakinnye kandi muri filime n'ama-series atandukanye zirimo Rwasibo, Catherine, Igitekerezo, Inzozi, Ryangombe, Urugamba, Teta, Icuraburindi, Gica na City Maid yamumenyekanshije ku rwego rwagutse.
Uretse sinema, Didier Kamanzi yanagize uruhare no mu mukino wa Rugby, Aho yigeze gukina mu ikipe y'igihugu mu myaka ye ya mbere. Ibi byabaye mbere y'uko yibanda byimazeyo ku mwuga wa sinema, wamugize umwe mu bakinnyi b'amafilime bamenyekanye cyane mu Rwanda.

Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.