LOGO
Home Amakuru Abacukuraga Imva mu Irimbi rya Nyamirambi Barataka Ibihombo bikomeye
Amakuru

Abacukuraga Imva mu Irimbi rya Nyamirambi Barataka Ibihombo bikomeye

Abacukuraga Imva mu Irimbi rya Nyamirambi Barataka Ibihombo bikomeye
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Mu murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, irimbi rya Rugarama risanzwe rizwi cyane nk'irimbi ry'i Nyamirambo, kuri ubu ryamaze kuzura nyuma yigihe kinini ryifashishwa mu gushyingura abitabye Imana. Ni ahantu hazwi cyane mu mujyi wwa Kigali mu bijyanye no gushyingura. Icyakora, ubu iri rimbi ryaruzuye kuburyo ritagishyingurwamo, ibintu byateje impinduka zikomeye ku bantu bakoraga imirimo  ijyanye no gucukura no gufasha gushyingura.

 

Ku bantu benshi, kumva ko irimbi ryuzuye bishobora gusa nk'inkuru isanzwe. Ariko ku bakozi  bakoraga muri iryo rimbi ryari n'isoko y'iterambere n'imibereho myiza yabo, ni inkuru ibabaje cyene ndetse isobanuye igihombo gikomeye. Uyu munsi, bamwe muri bo bavuga ko babuze akazi kabafasha gutunga imiryango yabo, ndetse bakaba barasigaye mu gihirahiro cyo kumenya aho bazakura imibereho yabo.

 

Bamwe mu bagabo bakoraga ibiraka byo gucukura imva no gufasha gushyingura bavuga ko aka kazi kari umwuga ubatunze. Nubwo ari akazi gasa n'agakomeye cyangwa katavugwaho rumwe mu buzima bwa buri munsi, kuri bo kari gafite agaciro gakomeye.

 

Umwe mu baganiriye n'itangazamakuru yavuze ko mu gihe irimbi ryari rikiri gukoreshwa cyane, akazi kataburaga. Yavuze ko hari igihe bashoboraga gucukura imva nyinshi ku munsi bitewe n'umubare w'abantu bashyingurwaga.

 

Yagize ati: “Abantu bashobora kubyumva nabi, ariko twebwe twabonaga inyungu iyo habaga hapfuye abantu benshi. Si uko twifuzaga ko bapfa, ahubwo ni uko akazi kacu kari gashingiye ku gushyingura.”

 

Avuga ko ku kwezi byibuze  yabashaga kubona amafaranga agera ku bihumbi 150000 by'amafaranga y'u Rwanda, amafaranga yavaga mu biraka byo gucukura imva cyangwa gufasha mu muhango wo gushyingura.

 

Nubwo amafaranga ashobora kugaragara nk'aro make ku bantu bamwe, kuri we yari umusingi w'imibereho ye n'umuryango we.

 

Abakozi benshi bagaragaza ibi, babanza gusobanura ko batishimira urupfu rw'abantu. Ahubwo bashaka kugaragaza ukuri k'ubuzima: gusa aba ni igisobanro cy'uko hari abatunzwe n'ibibazo cyangwa ibyago by'abandi.

 

Umwe mu bagabo bakoraga aka kazi yagize ati: “Kuvuga ko byaduteje igihombo ntibivuze ko twifuza ko abantu bapfa. Ariko kuba iri rimbi ritagikoreshwa byaduteye igihombo kuko niho twakuraga umugati w'abana.”

 

Aya magambo agaragaza isura y'ubuzima bw'abantu benshi badakunda kuvugaho cyane (hari akazi gashingiye ku bihe bikomeye by'abandi).

 

Mu byukuri, mu buzima bw'isi mu mibereho ya buri munsi, hari imirimo myinshi ivuka kubera ibibazo cyangwa ibyago by'abandi. Abaganga, Abapolisi, Abashinzwe Ubutabazi ndetse n'abakora mu bijyanye n'Ubwishingizi, bose bakorera mu rwego rufasha abantu bahuye n'ibibazo.

 

ku bacukuraga imva mu Rugarama hazi nk'i Nyamirambo, akazi kabo kari muri uwo murongo.

 

Uwitwa Mutwarangabo, umwe mu bagabo bakoraga muri iri rimbi, avuga ko kuzura kwaryo byahungabanyije ubukungu bwe. Ati: “Nonese niba narabonaga amafaranga kubera ko nakoraga aha, ubu nabwira abantu nte ko meze neza kandi ntayo nkiri kubona?”

 

Avuga ko aka kazi kari kamufatiye runini cyane ku buryo ari ko kamufashije mu iterambere rye. 

 

Mutwarangabo asobanura ko amafaranga yavanye mu kazi ko gucukura imva yamufashije kubaka inzu ndetse no kwita ku muryango we. Yagzie ati: “Aka kazi kari kamfatiye runini. Nakavanyemo amafaranga yo kubaka inzu no kubona ibitunga umuryango wanjye.”

 

 

Ubu ariko, nyuma y'uko irimbi ryuzuye, nta mirimo igikorerwamo. Ibi bituma abahoze bakoramo basigara mu gihirahiro cyo gushaka indi mibereho.

 

Iyi nkuru y'abacukura imva bo mu irimbi ry'I Nyamirambo  igaragaza ukuri gukomeye ku mibereho y'abantu: Hari igihe ibyago bya bamwe biba isoko y'inyungu kubandi.

 

Iyo habaye impanuka, abaganga abarakora, abashinzwe ubutabazi bagakora, n'abakora mu bijyanye n'amategeko barakora. Iyo habaye ibyago runaka, hari abahita babona akazi cyangwa inyungu.

 

Ibi ntibisobanura ko bishimira ibyago by'abandi, ahubwo ni imiterere y'imibereho n'ubukungu bw'isi.

 

Ku bacukura imva, urupfu rw'abantu ni igice cyakazi kabo. Iyo hari umuntu wapfuye, havuka imirimo yo gucukura imva, gutegura irimbi no gufasha mu mihango yo gushyingura.

 

Ni akazi abantu abantu badatekerezaho, ariko gafite uruhare  runini mu mibereho ya benshi.

 

Nubwo bamwe bashobora gufata aka kazi nk'akoroheje cyangwa akatoroshye, mu by'ukuri gafite agaciro gakomeye mu muryango w'abagakora.

 

Gushyingura umuntu ni igikorwa cy'ingenzi mu muco Nyarawanda. Ni igikorwa gikorwa mu cyubahiro, gifasha umuryango wabuze uwawo kumusezera mu buryo buboneye.

 

Abacukura imva rero bagira uruhare rukomeye muri uwo muhango. Nubwo akazi kabo kadakunze guhabwa agaciro  cyane, ni bo batuma igikorwa cyo gushyingura kigenda neza.

 

Ni yo mpamvu bamwe muri bo bavuga ko nubwo batari bagize amahirwe yo  kwiga cyane, akazi kabo kabafashije kwiteza imbere.

 

Ubu ikibazo gikomeye kiri imbere y'abahoze bakorera muri iri rimbi rya Rugarama riri ahazwi nk'i Nyamirambo ni ukumenya aho bazakura indi mirimo.

 

Bamwe bavuga ko bagerageza gushaka indi mirimo y'ibiraka nko kubaka, gutwara imizigo cyangwa no gukora indi mirimo y'amaboko isanzwe.

 

Ariko bavuga ko kubona akazi bikunze kugorana, cyane cyane ku bantu bamaze igihe kinini bakora umwuga umwe.

 

Hari abifuza ko hashakwa uburyo bwo kubafasha kubona indi mirimo cyangwa amahugurwa abafasha kwiga indi myuga.

 

Isomo riri muri iyi nkuru

Inkuru y'abacukuraga imva mu irimbi rya Rugarama riri ahazwi nk'i Nyamirambo, itwigisha isomo rikomeye ku mibereho y'abantu.

 

Yerekana ko mu buzima, ibyago bya bamwe bishobora kuba isoko y'imibereho y'abandi. Amarira ya bamwe ashobora kuba isoko y'akazi cyangwa inyungu ku bandi.

 

Ibi ntibisobanura ko abantu bishimira ibyago, ahubwo ni imiterere y'ubukungu n'imibereho y'abantu.

 

Niyo mpamvu ari ngombwa ko imiryango n'inzego zinyuranye zitekereza ku bantu bakora imirimo nk'iyi, cyane cyane igihe impinduka zibaye mu buryo bwatumaga babaho.

 

Kubacukura imva bahano i Nyamirambo, kuzura kw'irimbi kwahinduye ubuzima bwabo. Icyakora, bafite icyizere ko bashobora kubona ubundi buryo bwo kwiteza imbere, nubwo biba bitoroshye hanze aha.

 

Ingaruka ku mibereho y'abari batuzwe n'irimbi

 

Kuzura kw'irimbi rya Rugarama riri mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge ntabwo byagize ingaruka ku bacukuraga imva gusa, ahubwo byagize n'ingaruka ku bandi bantu benshi bafite ibikorwa byabo by'ubucuruzi bishingiye ku mihango yo gushyingura. Mu bice bikikije iri rimbi hari abantu bacuruzaga indabo, amasuka, ibitiyo n'ibindi bikoresho bikoreshwa mu gucukura imva, ndetse  n'abafashaga mu gutwara amasanduku y'abapfuye cyangwa gutegura aho imihango yo gushyingura ibera. Ibi byose byari bigize urwego rw'imirimo mito itunzwe n'ikorwa ry'imihango yo gushyingura.

 

Iyo irimbi rikora buri gihe, ibikorwa nk'ibi bituma abantu benshi babona uko babaho, nubwo baba badafite akazi gahoraho. Ubu rero kuba irimbi ryaruzuye bigatuma ridakomeza gukoreshwa byatumye bamwe muri aba bantu basigara badafite aho bahera bashaka amafaranga. Hari abavuga ko ubucuruzi bwabo bwahise bugabanuka kuko abantu benshi bashyingurwaga muri iri rimbi ari bo babazaniraga abakiriya. Ibi bigaragaza ko irimbi atari gusa ahashyingurwa abapfuye, ahubwo rishobora no kuba igice cy'ubukungu bw'abantu runaka, rikagira uruhare mu mibereho y'abaturage.

 

Nyuma yo kuzura kw'irimbi rya Rugarama,  kuri ubu ibiciro byo kubona aho gushyingura uwitabye imana na byo bikomeje gutumbagira muri uyu mujyi wa kigali. Mu myaka yashize , iri rimbi ry'i Nyamirambo ryari mu marimbi akunze gukoreshwa cyane n'imiryango myinshi yo mu mujyi, bitewe n'uko ryari rihendutse kandi riri hafi y'abantu hatuwe cyane.

 

Gusa uko umujyi wa kigali uko ugenda waguka, n'umubare w'abaturage ukiyonera, ikibazo cy'ubutaka bwo gushyinguaho kirushaho kuba ingorabahizi. Abasesenguzi mu bijyanye n'imitunganyirize y'imijyi bavuga ko hakenewe gutekerezwa ku buryo burambye bwo gucunga amarimbi, harimo gushaka ahandi hashobora gutegurwa amarimbi mashya cyangwa kunoza imikoreshereze y'ahari. Ibi byafasha kwirinda ko mu gihe kiri imbere habaho ikibazo cyaho gushyingura abitabye Imana.

 

Hari kandi abarekereza ko mu gihe kizaza hashobora no gutekerezwa ku bundi buryo bwo gushyingura cyangwa kubika imibiri y'abapfuye bukoreshwa mu bihugu bimwe byo ku isi, nko gukoresha amarimbi yubatswe mu buryo bwo kuzamura amagorofa cyangwa gukoresha uburyo bwo gutwika imibiri (cremation). Nubwo ibi bitari bisanzwe mu muco nyarwanda, bamwe mu basesenguzi bavuga ko bishobora kuzatekerezwaho mu gihe kizaza bitewe n'ikibazo cy'ubutaka bugenda buba mu mijyi minini. 

Abacukuraga Imva mu Irimbi rya Nyamirambi Barataka Ibihombo bikomeye
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad
AdAd