LOGO
Home Ubuzima Ubudahangarwa ku miti yica udukoko
Ubuzima

Ubudahangarwa ku miti yica udukoko

Ubudahangarwa ku miti yica udukoko
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima WHO ryatangaje raporo ikomeye igaragaza ko ibitaro byo ku isi hose byatangiye kugaragaza izamuka ryikabije ry'indwara zisnzwe zidakira ku miti yica udukoko. Abahanga bavuga ko iki kibazo gishobora kuba icyorezo  cy'Isi, mu gihe abantu  bagera kuri miliyoni 7 bapfa buri mwaka bazize indwara n,ubwandu bwa bagiteri.

 

Nk'uko WHO ibivuga, mu mwaka wa 2023, indwara imwe kuri buri esheshatu zemejwe n'ammalaboratwari zagaragaye zidakira ku miti isanzwe ikoreshwa. Hagati ya 2018 na 2023, hejuru ya 40% by'imiti yifahishwa mu kuvura indwara zi n'ubwandu bwo mu maraso, mu mara, mu nzira y'inkari ndetse niizandurira mu mmibonano mpuzabitsina.

 

Iyi raporo igaragaza ko ikibazo gikommeye cyane kiri mu bihugu bikennye n'ibifite ubushoboi buke mu buvuzi, aho uburyo bwo guusuzuuma indwara, kugenzura ubwandu. WHO  yakusanyije ammakuru ku ndwara zirenga miliyoni 23 ziterwa n'ubwandu bwa bagiteri mu bihugu 104 ku isi hose, isanga ikibazo gikomeje gukura ku muvuduko utangaje.

 

Nk'uko byavuzwe na DR Yvan hutin, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubudahangarwa ku miti muri WHO. “Uko udukoko dukomeza kwihindura, niko immiti yacu irushaho kudakora. Turimo kuranngirwa n'uburyo bwo kuvura, kandi ubuzima bw'abantu benshi buri gushyirwa mu kaga, cyane cyane mu bihugu bifite service z'ubuvuzi zidafte ubushobozi butangaje.”

 

WHO ivuga ko mu mwaka wa 2023, indwara imwe kuri eshatu mu bihugu byo  muri Aziya y'amajyepfo n'Akarere ka Mediaterane y'Uburasirazuba zagaragaye zidakira ku miti, naho muri Afurika ikibazo kigeze ku ndwara imwe kuri eshanu.

 

Ubudahangarwa ku miti (Antimicrobial Resistance - AMR) buba igihe udukoko duto tuba twaramenyereye  imiti itugenewe, bigatuma iyo miti itagikiga icyo ikora. mu mwaka wa 2021, abantu miliyoni 7.7 bapfuye bazize indwara n'ubwandu bwa bagiteri, naho miliyoni 4.71 muri bo bapfuye kubera ubudahangarwa ku mii, mu gihe 1.14 miliyoni batewe n'ubwo budahangarwa bwonyine.

 

 

Ubudahangarwa ku miti yica udukoko
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

AdAd
AdAd