Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango Akagari ka Congo Nil, Umudugudu wa mukebera , haravugwa inkuru y'umwarimu witwa Eugene ukorera kuu kigo cya College de la Paix, Ukekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye mu bihe bigiye bitandukanye.
Amakuru ava mubaturiye icyo kigo avuga ko uyu mwarimu yaketsweho kuba yaragiye yiba ibintu birimo mudasobwa (laptop), amasahane atanu, ibikombe bitanu, telefoni ndetse na “stamping machine”. Abahinzi bavuga ko ibyo bikoresho byagiye bibura mu bihe bitandukanye kugeza ubwo batangiraga gukeka ko biri mu maboko yuyu mwarimu.
Ubuyobozi bw'ishuri ntiburagira byinshi butangaza kuri iyi dosiye, ariko bamwe mu bakozi bavuga ko ikibazo cyatangiye gukurikiranwa nyuma y'uko habonetse ibimenyetso byinshi bigaragaza aho bimwe muri byo bikoresho byagiye bijyanwa.
Kuri ubu, uwo mwarimu afungiye kuri sitasiyo ya police ya Gihango kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha akekwaho. Abaturage b'aho byabereye bavuga ko iki gikorwa cyababaje kuko kigaragaza icyuho mu myitwarire y'abantu bakwiye kuba intarangarugero mu mirimo yabo, cyane cyane abarimu.
Police y'u Rwanda ishami rikorera mu karere ka Rutsiro irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru yaho babonye ibiyobyabwenge, ubujura n'ibindi byaha kugira ngo hafatwe ababikekwa mbere y'uko batangira kugira ingaruka mu baturage.
Mu gihe iperereza ritaragaragaza niba koko uyu mwarimu ibi byaha akekwa ho bimuhama hari icyo amategeko ateganya kuri byo.
Ingingo ya 166 y'Itegeko ritegana ibyaha n'ibihano muri rusange (no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018) ivuga ko kwiba ari uguutwara umutungu w'abandi ku bushake, ugamije kwigwizaho cyangwa kuwugurisha' kandi nta burenganzira bwo kuwutwara umuntu ufite.
Iri tegeko riteganya ko umuntu uhamwe n'icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n'izahabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe (1 000 000 rwf). Ariko iyo kwiba ibikorwa ku buryo bugaragaza ubuhanga cyangwa gusenya ingufuri, cyangwa bigakorerwa aho umuntu akorera cyangwa atuye, ibihano bishobora kwiyongera bikagera ku gifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu ndetse n'izahabu iri hejuru y'amafaranga miliyoni imwe (1 000 000 Rrw)
Mu gihe uwo mwarimu yaba ahamijwe n'urukiko ibi byaha, ashobora gutakaza akazi ke nk'umwarimu nk'uko amategeko y'umurimo mu Rwanda abiteganya. kugeza ubu hakiri gukorwa iperereza, atarahamywa iki cyaha aracyari umwere ndetse yemerewe no kwiregura kuribyo.


Ibitekerezo byatanzwe
HAKIZIMANA Jean Bosco
Uyu mwarimu agombe ahanwe ibi bintu yakoze ntibikwiye! ubwo se niba yiba twakwizera dute uburere aha abana bacu?
Channy
Uwo agomba gukurikiranwa rwose ndetse icyaha cyamufata agahanwa by'intabgarugero.
Umwarimu aba agomba kugira imico myiza ndetse n'imyifatire imbere yabo arera ndetse n'ahandi hose ari.
None niwe ufata iyambere mu gusenya ibyagezweho koko!
Birababaje peee