LOGO
Home Amakuru Ruhango: Polisi yafunze abagabo batatu bakekwaho kwica Mushimiyimana Josue bamukase ijosi
Amakuru

Ruhango: Polisi yafunze abagabo batatu bakekwaho kwica Mushimiyimana Josue bamukase ijosi

Ruhango: Polisi yafunze abagabo batatu bakekwaho kwica Mushimiyimana Josue bamukase ijosi
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo yatangaje ko yafunze abagabo 3 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umuturage witwa Mushimiyimana Josue, w'imyaka 53 y'amavuko, wishwe mu buryo bw'agashinyaguro mu karere ka Ruhango. 

 

Ibi byabereye mu mudugudu wa Uwimana, Akagari ka Gikoma, Umurenge wa Ruhango,  mu karere ka Ruhango, mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025. Uwo muturage yakoraga akazi gatandukanye ko mu  rugo rw'umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko amakuru y'urupfu rwa Mushimiyimna yamenyekanye mu gitondo, nyuma y'uko abaturage babonye umurambo we mu murima.  Yagize ati: ‘"nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw'Igihug Rwubugenzacyaha (RiB) n'abayobozi b'inzego z'ibanze bahageze mu gitondo, basanga Nyakwigendera yishwe akaswe ijosi, bigaragara ko yishwe atemwe."

 

CIP Kamanzi Hassan yavuze ko  iperereza ryahise ritangira, bityo mu gihe gito hafatwa abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Yavuze ko abafashwe barimoo nabafitanye isano ya bugufi na Nyakwigendera, bikekwa ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

 

yagize ati: “Mu bakekwaho uruhare muri uru rupfu harimo abantu bafitanye isano na nyakwigendera. Amakuru y'ibanze agaragaza ko hari amakimbirane bari bafitanye, cyane cyane ajyanye n'ibibazo by'imitungo.”

 

Gitifu w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, na we yemeje iby'aya makuru, avuga ko bategereje ibizava mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateje ururupfu n'uko byakozwe. Yagize ati: “icyagaragaye ni uko yishwe atemwe. Abamwishe bamusanze ku burinzi, aho yarariraga umurima w'imyumbati. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kwose.”

 

Amakuru aturuka mu baturage bo muri uwo mudugudu avuga ko Mushimiyimana Josue yari azwi nk'umugabo wicisha bugufi, akora akazi ke ntawe abangamiye. Benshi mu baturanyi be batangaje ko batunguwe bikomeye no kubona yishwe mu buryo buteye agahinda gutyo.

 

Ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango bwahumurije abaturage, bubizeza ko umutekano wabo hifashishijwe inzego z'umutekano zitandukanye ukomeje kubungwabugwa, kandi ko ababigizemo uruhhare bazaryozwa ibyo bakoze.

 

Bwongeye kwibutsa abaturage ko abafitanye amakimbirane, cyane cyane ajyanye n'imitungo bagomba kwegera inzego z'ubuyobozi n'iz'ubutabera kugira ngo zibafashe kuyakemura mu nzira z'amategeko, aho kwifatira ibyemezo byo kwihhanira bikanavamo kuba hari abahatakariza ubuzima.

 

Inzego z'ubuyobozi zagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango n'ashingiye ku mitungo ari imwe mu mpamvu zikunze guteza urugomo n'ubwicanyi, bityo hakaba hakenewe gukomeza ubukangurambaga bwo gukemura amakimbirane mu mahoro.

 

Abagabo batatu polisi yafunze bakekwaho kwica Mushimiyimana Josue barimo umwe  ufite imyaka 39 y'amavuko, undi ufite imyaka 61 n'undi ufite imyaka 64. Bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu mujyi wa Ruhango, mu gihe iperereza rigikomeje.

 

Umurambo wa Mushimiyimana Josue wahise ujyanwa mu bitaro bya Kinazi, aho uri gukorerwa isuzuma (Autopsie) kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.

Ruhango: Polisi yafunze abagabo batatu bakekwaho kwica Mushimiyimana Josue bamukase ijosi
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad
AdAd