Ikipe ya Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa na Al Merrikh SC, mu mukino w'umunsi wa 24 wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025/2026. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu musaruro watumye Rayon Sports ikomeza urugendo rutoroshye muri shampiyona, kuko ari umukino wa kane wikurikiranya inganyije itabashije kubona itsinzi.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi ashaka igitego hakiri kare. Ku munota wa Kane, Al Merrikh SC yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ubwo Janard Mbemba yazamuraga umupira awushyizeho umutwe, ariko uca hejuru y'izamu.
Rayon Sports nayo yahise igerageza gusatira. Ku munota wa 14, Ndayishimmiye Richard yateye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Aziz Bassane, ariko umunyezamu wa Al Merrikh awukuramo awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Amakipe yombi yakomeje gukina umukino ufunguye, buri ruhande rushaka igitego cyabaha amahirwe yo kuyobora umukino.
Ku munota wa 34, Randriamanampisoa Nicolas yateye ishoti rikomeye ryashoboraga guteza ibibazo, ariko umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier aritabara neza awushyira muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarutse mu kibuga ishaka gutsinda cyane cyane inyuze ku urhande rwa Sindi Paul Jesus, wagaragaje imbaraga mu gusatira. Icyakora amahirwe ntiyamusekera.
Ku munota wa 60, umutoza wa Rayon sports yakoze impinduka, Aziz Bassane asimburwa na Ndikumana Asman mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.
Nyuma y'izi mpinduka, Rayon Sports yagerageje kubona igitego ku mupira wazamuwe neza na Uwumukiza Obedi, ugeze kuri Sindi Paul Jesus wari usigaranye n'izamu. Gusa umutwe yateye ntiwaganaga mu izamu, ujya ku ruhande.
Mu minota yakurikiyeho, Al Merrikh SC nayo yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda binyuze kuri Mohamed Gbane, ariko Kwizera Olivier akomeza kuba inkingi ikomeye mu izamu rya Rayon Sports.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Nyuma y'uyu mukino, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 39, mu gihe Al Merrikh iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 45, mu rugamba rwo guhatanira imyanya yo hejuru muri shampiyona.
Ni mu gihe Al Merrikh yagize amanota 45 ku mwanya wa gatatu, inganya na Al Hilal SC ya kabiri mu gihe APR FC ya mbere ifite amanota 46.
Police FC yafashe umwanya wa kane n'amanota 40 nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-1.
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Werurwe, shampiyona y'u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 25, aho imikino itandukanye iteganyijwe ishobora kugira ingaruka zikomeye ku rutonde rwa shampiyona, haba ku makipe ahanganiye igikombe ndetse n'ayo mu myanya ya nyuma arwana no kutamanuka.
Mu mikino itegerejwe cyane, Police FC irakira Etincelles FC. Uyu mukino uragaragara nk'ukomye ku mpande zombi, kuko police FC ikomeje gushaka kuzamura urwego rwayo no kuguma mu makipe ahatanira imyanya yo hejuru, mu gihe Etincelles FC yo irwana no kwirinda kujya mu bibazo byatuma imanuka. Police FC ifite amahirwe yo gukinira imbere y'abafana bayo, ibintu ishobora kuyongerera imbaraga, ariko Etincelles FC yo ije kugerageza gushaka amanota y'uyu munsi kugira ngo ibashe kuguma mu cy'ikiciro cya mbere.
Undi mukino utegerejwe ni uzahuza Rutsiro FC na Kiyovu Sports. Kiyovu Sports igamije gukomeza guhatanira umwanya wo hejuru cyangwa kongera icyizere nyuma y'ibihe bitari byoroshye, mu gihe Rutsiro FC yo kuba iri ku rugamba rwo kubona amanota akenewe kugirango izamuke ku rutonde cyangwa igume mu cyiciro cya mbere. Uyu mukino ushobora kuza kugira ubukana bukomeye bitewe n'aho amakipe yombi ahagaze mu mikino y'uyu mwaka.
Mu yindi mikino, AS Muhanga irakira Musanze FC. AS Muhanga iraba iri imbere y'abafana bayo, ikaba ishaka gukoresha amahirwe yo gukinira mu rugo kugira ngo ibone itsinzi cyangwa nibura igaragaze itandukaniro mu mikinire yayo. Ku rundi ruhande, Musanze FC ifite ubunararibonye mu mikino isa n'iyi, kandi ishobora gutungurana ikabona amanota mu rugo rw'abo bahanganye. Uyu mukino ushobora kugaragaramo ihangana rikomeye hagati mu kibuga, aho buri kipe ishaka kugenzura no kwiharira amanota aribuve muri uyu mukino.
Muri rusange, umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League ugiye kuba ukomeye cyane kuko amakipe menshi ari mu bihe bitandukanye by'ihangana: hari ayifuza kubona amanota yo hejuru, andi akaba akirwanira no kutamanuka mu cy'ikiciro cya kabiri. Ibi bituma buri mukino uba nk'uw'ingenzi, kuko inota rimwe rishobora guhindura byinshi ku rutonde rwa shampiyona.
Ku ruhande rwa ruhago mpuzamanahanga, hakinwa imikino yo kwishyura ya ¼ cya CAF Champions League, aho Al Hilal SC irakira RS Berkane. Uyu mukino urakomeye cyane kuko ari wo ugena ikipe iza gukomeza muri ½ cy'irangiza.
RS Berkane izaba ifite akazi gakomeye ko kurinda cyangwa gukomeza ibyiza yagezeho mu mukino wabanje, mu gihe Al Hilal SC yo igomba kuba iri imbere y'abafana bayo ishaka gukoresha imbaraga zo murugo kugira ngo ihindure ibintu. Imikino yo ku rwego rwa CAF Champions League isanzwe irangwa n'ubukana, imikinire ya tekiniki ndetse n'ihangana rikomeye, bityo uyu mukino na wo uteganyijwe nkudasanzwe.
Mu isesengura rusange, mu mpera z'iki cyumweru huzuyemo imikino ifite icyo ivuze ku makipe yose, haba ku rwego rw'igihugu no ku rwego mpuzamahanga. Abakunzi b'umupira w'amaguru bafite amahitamo menshi yo gukurikira imikino itanduanye, ariko icy'ingenzi ni uko buri kipe ishaka amanota atatu cyangwa kugera ku ntego yayo muri buri rushanwa.

Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.