LOGO
Home Siporo Police FC yongeye gutera ubwoba abo bahanganye muri Shampiyona mu buryo budasubirwaho
Siporo

Police FC yongeye gutera ubwoba abo bahanganye muri Shampiyona mu buryo budasubirwaho

Police FC yongeye  gutera ubwoba abo bahanganye muri  Shampiyona mu buryo budasubirwaho
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Police ikomeje  urugendo rwo kwerekana ko ari yo kipe iri mu rugmba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda 2025/2026, nyuma yo gutsinda Gasogi United Fc igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa cumi wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, Ni intsinzi yatumye Police FC ikomeza kuyobora urutonde n'amanota 26, ikomeza guha abafana bayo icyizere ko uyu mwaka ushobora kurangira ari yo yegukanye igikombe.

 

Uyu mukino wari ukomeye ku mpande zombi, kuko wahuzaga ikipe iri ku mwanya wa mbere n'iyakunze kwigaragaza mu mikino ikomeye, nubwo idafite amateka maremare muri Shampiyona. Gasogi United Fc yagaragaje ubushake bwo guhangana ariko birangira itsinzwe  ariko ibyo ntabwo byayikuye mu bahatanira imyanya y'imbere.

 

Umukino watangiranye umuvuduko wo hejuru cyane, burri kipe ishaka kwinjira mu mukino hakiri kare. ku  munota wa 10, Police FC yabonye amahirwe akomeye ubwo Ishimwe Christian yahaga umupira mwiza rutahizamu Ani Elijah wari watangiye neza umukino. Uyu mukinnyi yasigaye wenyine n'umunyezamu ariko atera umupira hejuru y'izamu, ntiyabona  amahirwe yo gufungura amazamu hakiri kare.

 

umukino wahise utangira gukinirwa hagati. Amakosa yo kurenza imipira, batangiye gukina imipira migufi ndetse no kutabona icyuho cyo kwinjira imbere y'izamu, byabaye byinshi cyane mu minota 20 yakurikiyeho. Gasogi United yashatse guhoza ku nkeke Police FC  binyuze kuri Hamis Hakim, wari uri hagati mu kibuga akina ari we ikipe yagenderagaho.

 

ku munota wa 39, Gasogi United yabonye uburyo bwashoboraga  gutanga icyizere. Hamis Hakim yateye ishoti rikomeye  ari hanze y'urubuga rw'amahina, umupira unyura hafi y'izamu. Aya ni amahirwe akomeye yari abonywe niyi kipe mu gice cya mbere. Nubwo amakipe yombi yakinnye neza mu guhangana mu kibuga hagati,  Igice cya mbere cyarangiye  nta gihindutse ku mpande zombi kugera amakipee yombi anganya 0-0.

 

Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba Police Fc bagarutse bafite imbaraga n'ubushake bwo guhindura uko umukino uhagaze. Kwitonda Alain wari uri mu bihe bye byiza muri uyu mukino, ni we watanze umupira mwiza ku munota wa 51 ujya kuri Ani Elijah. Uyu rutahizamu yahise asiga myugariro wa Gasogi,  Hakizimana Adolphe, maze atsinda igitego cyiza cyashimishije abafana ba Police FC bari benshi kuri Kigali Pele Stadium.

 

Iki gitego cyahinduye imbaraga mu mpande zombi, Gasogi itangira kugerageza gusatira mu rwego rwo gushaka uko yishyura. Ariko Police FC yabaga yigaragaje neza mu bwugarizi, iyobowe na Ndayishimiye Thiery na Ishimwe Christian.

 

Kwitwara neza kwa Police Fc mu gice cya kabiri byongeye kugira icyo bitangga ku munota wa 58, ubwo  Ani Elijah yongeye gutera akaduruvayo mu rubuga rw'amahina rwa gasogi maze ahabwa penariti. Umusifuzi Uwikunda Samuel yahise atanga urubuga rw'amahina.

 

Byiringiro Lague ni we wahagaze ngo ayitere, ariko umunyezamu Cyuzuzo Aime Gael wa Gasogi United , wari wongeye guhabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga, yahise akuramo penariti ku bw'impano ye ikomeye. Uyu munyezamu yahise ahabwa amashyi menshi n'abafana ba Gasogi bahise bongera kugira icyizere.

 

Umukino wari wuzuye umuvuduko n'imbaraga ugeze ku munota wa nyuma. Nyuma yo kongeraho iminota itanu, Nkubana Marc wa Gasogi  United yakoreye ikosa rikomeye Byiringiro Lague. Umusifuzi yahise amuha ikarita y'umuhondo ihinduka umutuku, bituma Gasogi United Isoza umukino ari abakinyi 10.

 

Police FC isoje umukino itsinze 1-0, ikomeza kwicara kkumwanya wa mbere n'amanota 26 mu mikino 12. Ni intsinzi ikomeje gutuma abantu benshi bayivuga nk'ikipe ishobora guhatanira igikombe kugeza ku munsi wa nyuma.

 

Gasogi United yo yasoreje ku mwanya wa kane n'amanota 18, ariko ikomeje guhatanira imyanya ir hejuru mu gihe igitutu cya Shampiyona gikomeje kwiyongera uko imikino yegera hagati.

Police FC yongeye  gutera ubwoba abo bahanganye muri  Shampiyona mu buryo budasubirwaho
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad
AdAd