Abayobozi batatu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, Jean Bosco Kayiranga, bamaze iminsi bafunzwe bakekwaho ibifitanye isano n’ibinyobwa byanyowe n’abantu 34 bakaremba.
Abandi bafunganywe ni Umukuru w’Umudugudu wa Ruyenzi, Laurent Nzaramyimana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi, Gloriose Mukangamije.
Ku wa 26 Kanama, muri uyu mudugudu hagiye inzego z’umutekano nyuma yo kumva ko hari abantu benshi barwaye nyuma yo kunywa ibirimo umusururu, ikigage ubwo bari mu bukwe bwabaye ku wa 25 Nyakanga 2026.
Umusaza w’imyaka 80 wari wateguye ubukwe yararwaye nyuma yo kunywa ibi binyobwa, apfa ku wa 25 Kanama 26, ashyingurwa ku munsi wakurikiyeho.
Bivugwa ko abayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Ruheru batanze raporo y’urupfu rw’uyu musaza nk’urupfu rusanzwe, ntibagaragaza ko rushobora kuba rufitanye isano n’ibi binyobwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, aherutse kubwira Morning News ko mu bantu 34, bamwe bakize, abandi 23 bakaba bacyitabwaho n’abaganga mu bitari bya Munini.
Inzego z’umutekano zasanze nta gukurikirana guhagije kwakozwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku murenge, kandi ko bari bazi ko hari abantu barwaye nyuma yo kunywa ibinyobwa gakondo ariko ntibabimenyesha ababakuriye.
Bivugwa ko umukuru w’umudugudu yamenyesheje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ku wa 8 Kanama 2026 ariko ko nta gukurikirana kwigeze kubaho.Ubuyobozi bw’umurenge kandi buvugwaho kutamenyesha inzego zibukuriye iki kibazo.
Inzego z’umutekano kandi zasanze ibyo binyobwa gakondo bitarateguwe neza, nubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahaye uyu musaza uruhushya, rugaragaza ko yujuje ibisabwa.
Gitifu wa Ruheru, uwa Ruyenzi n’Umukuru w’Umudugudu wa Ruyenzi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje.



Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.