Mu nyandiko nshya igamije kugena icyerekezo cy'umutekano w'ingabo za Leta Zunze Ubumbwe za Amerika, Washington yatangaje ko u Burayi butakiri ku isonga mu byo baha agaciro, ahubwo ko kuri ubu Amerika ihanze amaso kurinda igihugu cyayo gusa, guhangana n'u Bushinwa no gucunga ibice by'ingenzi bya Arctique birimo Greenland. Iyi nyandiko, izwi nka National Defense Strategy, yasohotse ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, igaragaza impinduka zikomeye mu mikorere ya Amerika n'abafatanyabikorwa bayo bo ku Mugabane w'u Burayi.
Iyo nyandiko ivuga ko n'ubwo u Burayi bukiri ingenzi, uruhare rwabwo mu bukungu bw'isi rukomeje kugabanuka, bityo Amerika ikaba igomba gushyira imbere kurinda igihugu cyayo no gukumira u Bushinwa, aho gukomeza gushyira imbaraga nyinshi ku mutekano w'u Burayi, Washington ivuga ko izakomeza kuguma mu Burayi, ariko ko inshingano nyinshi zo zigomba kwibanda ku kwirindira umutekano, Mu gihe Ibihugu byo mu Burayi bigomba gutangira kumenyera kwimenya ubwabyo.
Mu magambo asobanutse, iyi nyandiko ishimangira ko abafatanyabikorwa b'u Burayi bazajya bafata iya mbere mu guhangana n'ibibazo by'umutekano bibabangamiye cyane, mu gihe Amerika izatanga ubufasha buke ariko bunoze. Ibi bisobanuye ko mu bihe biri imbere, ingabo za Amerika zishobora kugabanya umubare wazo wagaragaraga mu bikorwa ba NATO, bivuze ko ibindi bihugu bisabwwa kongera ubushobozi byashyiraga muri NATO kugira ikomeze kubaho.
Abanditsi b'iyi nyandiko bashimangira ko u Burayi bufite ubushobozi buhagije bwo kwirindira umutekano. Bagaragaza ko ubukungu bw'ibihugu bya NATO bitari Amerika buruta kure ubw'u Burusiya, bityo bikaba byari bikwiye gufata inshingano zo kurinda umutekano wabyo mu buryo bw'imirwano isanzwe. Ibi ni ubutumwa bukomeye ku bihugu by'i Burayi byari bisanzwe byishingikiriza cyane Amerika mu bijyanye n'ingabo.
Mu gihe u Burayi buri gusunikirwa i ruhande, Greenland yo igashyirwa ku isonga. Iyo nyandiko ivuga ku mugaragaro ko icyo kirwa kiri mu bice Amerika igomba kurinda byihariye kuko gifite uruhare rukomeye mu kurinda inyungu zayo z'imbere mu gihugu. Greenland ishyirwa mu rwego rumwe n'ahandi hantu h'ingenzi nk'umuyoboro wa Panama, nk'ahantu hagomba gucungwa neza kugira ngo Amerika ikomeze kubona inzira z'ingenzi za gisirikare n'ubucuruzi.
Pentagone yatangaje ko izategurira Perezida “Amahitamo Afatika” yo kwizeza Amerika ko izabona uburyo bwo kugenzura no gukoresha neza ibice by'ingenzi uhereye muri Arctique kugera muri Amerika y'Epfo, by'umwihariko Greenland. Yanavuze ko izakomeza gushyira mu bikorwa ihame rya kera rizwi nka Monroe Doctrine, rivuga ko Amerika igomba kurinda inyungu zayo mu gice cy'Isi giherereye mu Burenegrazuba.
Ibi bihura n'imvugo Perezida Trump aherutse kuvuga ku bijyanyena Greenland aho agaragaje ko iki kirwa gifite akamaro gakomeye mu mutekano wa Amerika. Ibyo byatumye mu bihugu byinshi by'i Burayi havuka impungenge ku migambi ya Amerika mu karere ka Arctique, ndetse bikibaza niba mu gihe kiri imbere Washington izakomeza kubafata nk'ingenzi nk'uko byari bisanzwe.
Iyi nyandiko nshya yubakiye ku yindi yasohotse mu UKuboza, yagaragazaga ko Amerika ishaka kwibanda cyane ku Burengerazuba bw'Isi aho kwita cyane ku Burayi. N'ubwo Amerika ivuga ko izakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa bayo, bigaragara ko igamije kubasigira inshingano nyinshi zo kwirindira umutekano, ikibanda ku bibazo byayo by'imbere mu gihugu.
Mu ishusho rusange, iyi mpinduka igaragaza isi iri imbere mu bihe bishya by'ihangana rikomeye hagati y'ibihugu bikomeye. U Burayi busabwa kugira ibyo bwirengagiza, Greenland igahinduka umutima w'inyungu za Ammerika muri Arctique, naho u Bushinwa bugahora mu ntego nyamukuru zo gukumirwa.. Ku bihugu by'u Burayi, iki ni cyo gihe cyo kongera gushora mu gisirikare no kwitegura kwitwara m buryo bwigenga kurusha mbere, mu gihe Amerika ikomeza kwiyubakira uumutekano ushingiye ku nyungu zayo bwite imbere y'isi yose.

Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.