Indirimbo 'Paje' yagiye hanze ku italiki 04 Ukuboza 2025, nyuma yuko igiye hanze, Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amashusho agaragaza ko iyi ndirimbo Marina aherutse gushyira hanze ari iyo yaba yaribye umwana w’umuhanzi ukizamuka.
Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze, ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, TikTok ndetse n'izindi, hahise hatangira gusohoka amashusho agaragaza ko iyi ndirimbo isa neza n’iy’umuhanzi ukizamuka witwa ‘Muda B’. Ariko Marina n'abamushyigikiye, ndetse na team ye ntibemeranya n’abavuga ko iyi ndirimbo Marina yayibye, ahubwo bagahamya ko uwo musore ashobora kuba yarayibye Marina akayisubiramo.
Mu biganiro n'Itangazamakuru Marina avugako atayibye kuko iyi ndirimbo yari ayimaranye imyaka igera kuri Ine. Anakomeza uvuga ko iyi ndirimbo yayikoze kera ayikoranye n'umuhanzi Passy Kizito (KIPA) bakaba barayitangiriye kwa Element. Ubwo rero abavuga ko yayibye ngo sinzi aho babikura. Akomeza avuga ko atazi n'uburyo uyu musire yaba yarabonyemo iyi ndirimbo kuko yababwiye ko ari Element wayimukoreye, ariko Element we akavuga ko atariwe wayikoze kandi ko nuwo musore atamuzi. Marina akomeza abuga ko iyi ndirimbo bishoboka ko uyu musore yaba yarayibonye kwa kundi umuntu aba asangiza abantu indirimbo bikarangira ayibonye gutyo akanayisuniramo.
Marina kandi akomeza avuga ko nyuma yo gukorana iyi ndirimbo na Passy Kizito bumvikanye akayimuharira ndetse akajya kuyirangiriza ku wundi mu producer, ati: “nyuma y’imyaka ine ni bwo twayisohoye rero sinzi ko nakwiba indirimbo maranye imyaka ine.” Safi Eric ureberera inyungu za Marina (Manager), we avuga ko ubwo biteguraga gushyira hanze iyi ndirimbo bamenye amakuru ko hari umuhanzi ushaka kuyiyitirira ndetse yari yamaze kuyishyira ku rubuga rwa YouTube.
Avuga ko ari amakuru bamenye kandi bari bamaze igihe bayazi. Kandi avuga ko nyuma yo gusohora iyabo bahise basibisha iyo uwo musore yari yamaze gushyira hanze. Ati: “ Erega yaranaduhamagaye aratubwira ngo tugiye kumusohorera indirimbo ngo yayihawe na Element, icyo gihe yanadusabaga ibihumbi 200 Frw. Nyuma yo kubaza yaba Element na Passy Kizito twasanze batamuzi rwose duhitamo gusohora indirimbo yacu.”
Safi Eric akoneza avuga ko kandi uretse n'iyi ndirimbo, bateganya gusohora n’indi bakoranye na Passy Kizito mukwa Mbere 2026. Muda B nawe ya mashusho yasangije abakurikira shene ye ya YouTube, yavuzeko nawe yumvise bavuga ko Marina yaririmbye indirimbo ye biramutungura cyane, ndetse ngo yanagerageje no kumuvugisha ariko Marina amuhuza n'umujyanama we.
Muda B akomeza avuga ko nyuma yo guhura n’umujyanama wa Marina, baganiriye akamwemerera ibihumbi 200 Frw ariko aho kuyamuha ngo yatunguwe no kubona indirimbo ye yakuwe kuri YouTube, agerageza guhamagara no kwandikira Manager wa Marina biba iby'ubusa aranamwandikira amumubaza iby'indirimbo ye yasibwe ariko biba ibyubusa. Nyuma nibwo yaje kubona Marina nawe ashyize hanze iyo ndirimbo.

Ibitekerezo byatanzwe
Kp masasu
Eeh ko bikaze