LOGO
Home Amakuru Inama y'Abaminisitiri yagize Jean Maurice Umuvugizi wa Guverinoma wungirije
Amakuru

Inama y'Abaminisitiri yagize Jean Maurice Umuvugizi wa Guverinoma wungirije

Inama y'Abaminisitiri yagize Jean Maurice Umuvugizi wa Guverinoma wungirije
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, yagize Jean Maurice Uwera Umuvugizi  wa Guverinoma Wungirije. Uwera asimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi bwo guhagarara k'umutima.

 

Jean Mourice Uwera azwi cyane nk'umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), aho yagaragaye mu biganiro bikunzwe nka Waramutse rwanda ndetse no mu makuru ya Televiziyo y'u Rwanda. Muri Gashyantare 2025, ni bwo  yahawe inshinano zo kuyobora radio ya SK FM, ibintu byashimangiye icyizere yari amaze kubaka mu mwuga w'itangazamakuru.

 

Uwera afite ubunararibonye bw'imyaka 14 mu itangazamakuru no mu bijyanye n'itumanaho. Yatangiye umwuga we mu 2011 kuri Flash FM & TV, aho yari umuyobozi ushinzwe ikorwa ry'ibiganiro n'amakuru ( Production Manager). Kuva mu 2016, yakoze imirimo itandukanye muri RBA, harimo gutangaza amakuru kuri televiziyo no kuba umuyobozi wa Magic FM.

 

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n'Itumanaho yakuye muri ICK (Istitut Catholique de Kabgayi), bikaba byaramufashije gukomeza kuba inzobere mu itanagzamakuru ryo mu Rwanda.

 

Muri iyi nama kandi, abandi bahawe inshingano nshya barimo Jean Damascene Nsengiyumva wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ubuzima bw'amashuri n'imibereho myiza, hamwe na Diane Kamana wagizwe Umuyobozi Mukuru muri MINEDUC ushinzwe serivissi zihabwa ibindi bigo. Gervais Mabano wagizwe umusesenguzi ushinzwe amashuri y'incuke, Divine Uwineza wagizwe umusesenguzi mu bijyanye n'amashuri rusange n'ayatekiniki, mu gihe Gaspard Musonera yagizwe umukomisiyoneri muri Komisiyo y'igihugu y'Amatora.

 

Inama y'Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iteganyijwe ku itariki ya 5 n'iya 6 Gashyantare 2026. Yanaganiriye ku miterere y'amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa n'abakora imishinga igamije kugabanya imyuka ihummanya ikirere hifashishijwe ishoramari ryo ku isoko mpuzamahanga rya Carbone.

 

Byongeye, hatanzwe amakuru ku rubuga rushya ruzakusanya rukanasesengura amakuru ku isoko ry'umurimo, rugamije gufasha mu igenamigambi no kwihutisha iterambere ry'ubukungu.

 

Inama yemeje imishinga y'amategeko myinshi, irimo ihindura itegeko rigena ingengo y'imamri ya Leta ya 2025/2026, itegeko rigenga ubufatanye bw'inzego za Leta n'abikorera, irihindura itegeko rishyiraho ubwizigame bw'igihe kirekire ‘Ejo Heza’ hamwe n'andi mategeko ajyanye n'ibihingwa, Ubworozi, iperereza n'umutekano (NISS), ndetse no gushyiraho Kaminuza ya Gisirikare y'u Rwanda.

 

Yemeje kandi amateka atandukanye arimo amasezerano yemerera AUF kugira icyicaro mu Rwanda, iteka rigenga kwegurira umutungo wa Leta abikorera, ndetse n'iryegurira ubutaka bwa Leta ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

 

Inama yatanze n'impushya zo gucukura amabuye y'agaciro na kariyeri, inemeza abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mishya mu Rwanda.

 

Mu bindi, Minisiteri ya siporo yamenyesheje ko mu Rwanda harimo kubera Irushanwa Nyafurika rya Handball mu bagabo (CAN 2026), naho Minisitiri w''Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi atangaza inama izahuza abayobozi bakizamuka muri Afurika izabera i Kigali kuva ku wa 29 kugeza kuu wa 31 Mutarama 2026.

Inama y'Abaminisitiri yagize Jean Maurice Umuvugizi wa Guverinoma wungirije
Inama y'Abaminisitiri yagize Jean Maurice Umuvugizi wa Guverinoma wungirije
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad
AdAd