Mu murege wa Giti, kuri uyu wa 6 Ukuboza 2025, habereye ihuriro ry'abakomoka muri uyu murenge ryiswe “Giti Turashima”, ryabereye ku kigo cy'imyuga cya Giti TSS. Ni igikorwa cyahurije hamwe hamwe abatuye ndetse n'abakomoka muri uyu murenge batuye hirya no hino mu gihugu, bigamije kurebera hamwe aho iterambee no kungurana ibitekerezo by'uko bagera ku kure.
Iki gikorwa cyatangiye abaturage bari kumurika ibyo bakora, birimo ibikomoka kubuhinzi, ubukorikori, imyuga n'ibindi bikoresho bitandukanye bigaragaza iterambere rinogeye ijisho rigenda riboneka muri uyu murenge. Nyuma ibyo bakora' abitabiriye banatemberejwe mu ishuri rya Giti rifite ibikoresho bigezweho byo gukanika imodoka z'ubwoko bwose, ndetse by'umwihariko n'izikoresha amashanyarazi, berekwa uburyo abanyeshuri bahabwa ubumenyi bujyanye n'isoko ry'umurimo rigezweho.
Ruterana Pierre Canissius, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ukomoka muri Giti, yashimiye intambwe yagezweho maze atanga igitekerezo cy'uko iri huriro rikwiriye kuba nibura rimwe mu gihembwe. Yagie ati: “Ni uburyo bwo kureba ibitagenda neza, tukabikosora, hanyuma n'ibigenda neza tukabishyiramo imbaraga.”
Ngendahimana saveri wo mu mudugudu wa Cyamabano yashimiye Leta y'ubumwe kubera ibikorwa remezo byagezweho muri Giti, cyane cyane ikigo cya GITI TSS. Uwiringiyimana Aline na we yashimiye Leta y'Ubumwe yateje imbere umugore' ati: “Mbere ntamugore wagiraga amafaranga. Ubu twateye imbere, Tubikesha Leta y'Ubumwe.” na mugenzi we Urwibutso Delphine yongeye gushima Leta kubera gufasha abana b'abakobwa kwiga kabone n'iyo baba barabyaye.
Nubwo Giti ari umurenge w'icyaro, umaze kugerwamo ibikorwa remezo byinshi: amashanyarazi kuri 60% amazi meza kuri 92%, amashuri menshi, amavuriro ndetse hanateganyijwe kugeza murandasi ku baturage. Umurenge kandi ukungahaye ku mabuye y'agaciro ndetse n'ibihingwa birimo imyumbati, ibijumba, ikawa n'ibindi.
Ariko abaturage bagaragaje ibibazo bikibabangamiye, birimo:
- Imiryango 4 idafite aho iba n'indi 59 ikeneye gusagarwa, gukemura iki kibazo bisaba miliyoni 41,070,000 Frw
- Imiryango 109 idafite ubushobozi bwo kwishyura mituweri, hakenewe 1,653,000 Rrw
- Imihanda irimo Cyamutara-Gaseke, Cyuru-Rutare-Giti na Matyazo-Birindi nayo igikenewe gutunganya.
- Aho amazi ataragera hagikeneye ibikorwa
Bangimaa JMV Perzida wa njyanama y'umurege wa Giti, yavuze ko ikigero cy'iterambere rimaze kugerwahho rishingiye kumutekano usesuye. Yasabye abakomoka muri Giti gukomeza gukorera ubuvugizi iwabo no gushora imari mu bikorwa bikorerwa muri uyu murenge.
Hon. Senateri Teresifore nawe yashimiye Leta y'ubumwe kubera gufasha abaturage, asaba abakomoka muri Giti, gukunda iwabo no gutoza urubyiruko kumenya amateka yaho. Ati: “Dufite abana barangije na zakaminuza. Tugomba kubahuza tukabasangiza amateka yaho dukomoka nabo bakamenya umuzi wabo.”
Visi Meya ushinzwe iterambere n'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yashimiye abateguye iki gikorwa, asaba abaturage gushyigikira abana babo kwiga imyuga kuko ibaha amahirwe y'akazi vuba. Yibukije abaraho kurangwa n'umuco w'isuku, Kwirinda amakimbirane mu miryango no kugabanya ubusinzi binyuze muri gahunda ya Tunyweless.
Yasoje avuga iri huriro rigomba guhoraho: “Ubumwe n'Imbaraga zacu. Iri huriro zizahoreho , rizabe imizi y'iterambere rya Giti.”
Abaraho basoje biyemeza gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo byagaragajwe, bongera no kungurana ibitekerezo byafasha guteza imbere umurenge, ndetse bishimira intambwe imaze kugerwaho muri Giti.

Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.