LOGO
Home Politike Dore uko imishahara iteye muri Polisi y'u Rwanda
Politike

Dore uko imishahara iteye muri Polisi y'u Rwanda

Dore uko imishahara iteye muri Polisi y'u Rwanda
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Mu gihe u Rwanda ruzwiho kugira umutekano uhamye, inyuma y'uwo mutekano  hihishe ubwitange n'umurava ndetse n'imbaraga by'abapolisi b'u Rwanda. Abo bagabo baharanira  amahoro y'abaturage, bahura n'ibibazo bitandukanyeby'imibereho ariko  bagakomeza gukora batizigamye.

 

Kuva Polisi y'u Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 200, Leta yagiye isshyira imbere gahunda ziteza imbere ubuzima bw'abapolisi, zirimo ivugururwa ry'imishahara, amacumbi agezweho ndetse n'amahirwe yo kubona inguzanyo n'amahugurwa y'imibereho myiza. Intego ni ukugira abapolice bafite umutekano mu buzima bwabo, kuko umutekano w'igihugu utabaho batari maso kandi ibyo bigomba kubaho mugihe nabo bafite ubuzima bwiza kandi bishimye.

 

Umwe mubapolisi twaganiriye yagize ati: "akazi kacu ni ugutanga byinshi tudategereje byinshi. Ariko kubona ikomeje kutwitaho bitwereka ko ejo hazaza ari heza"

 

Nubwo imishahara  nubwo imishahara itaragera ku rwego  benshi bifuza, ubuyobozi bwa polissi buvuga ko buri mwaka haba uvugururwa hashingiye ku bushobozi bw'igihugu. Hari kandi gahunda z'ubwizigamme n'inguzanyo zibafasha kwiteza imbere, ndetse no kuba ka imiryango yabo mu buryo burambye.

 

Umusesenguzi mu mibereho y'abakozi  ba Leta Dr. Uwace Clarisse tuganira yavuze ko umutekano w'igihugu uhera ku mutekano w'abawucunga. Yagize ati: “iyo Umupolisi abayeho neza, aba afite imbaraga zo gukorera abaturage neza”.

 

Nubwo hari byinshi bimaze gukorwa,  abakorera kure y'umujyi bagihhura n'ibibazo by'amacumbi n'ikiguzi  cy'ubwikorezi. Ariko Leta ikomeje gushyira imbere gahunda z'ibikorwa remezo no kubaka amacumbi y'abapolisi mu turere dutandukanye, hagamijwe koroshya ubuzima bwabo bwa buri munsi.

 

kuri ubu, Police y'u Rwanda ifatwa nk'urwego rufite ikinyabupfura n'ubwitange bwo kurwego rwo hejuru ku mugabane wa'Afurika.  ibi bituruka ku mbaraga zishhyirwa mu gutuma abapolisi  babaho neza, bakagira ubushobozi bwo gukora akazi kabo neza kandi bitanga icyizere n'umucyo mu baturage.

 

Mugihe u Rwanda rukomeje kubaka ubukungu burambye, intego ni imwe: kugira umutekano uhamye uturuka ku  bawurinda bafite ubuzima bwiza. Kubyitaho ni ugushimangira ko umutekano w'igihugu uhera ku mutima w'umukozi uwuurinda.

 

Amakuru y'imibare y'imishahara y'abapolisi mu  Rwanda  ntabwo ashyirwa ahagaragara na Leta cyangwa  Polisi y'u Rwanda mu buryo bweruye (Nkuko bigenda mu bindi bihugu)' kubera impamvu ebyiri zikurikira: 

  1.Umutekano n'ubwirinzi bw'igihugu

  2.Amategeko agenga inzego z'umutekano

 

Dushingiye ku bushakashatsi twakoze, twifashishije amakuru twakuye ahantu hatandukanye, amakuru dufite yemeza ko  imishahara  y'abapolisi itandukana bitewe n'amapeti, inshingano n'imyaka bamaze mu kazi. Abapolisi bashya (Constable) bahembwa hagati ya 120,000 Frw na 180,000 Frw ku kwezi, kandi iyo bamaze igihe kinini mu kazi, bashobora kugeza no kuri 200,000 Frw.

 

 

Abofisiye  bato (Inspectors) baba hagati ya 250,000 Frw na  400.000 Frw, naho abofisiye bakuru (Senior officiers) bahabwa hagati ya 500,000 Frw na 800,000 Frw. Abayobozi bakuru (Commissioners) boo bashobora guhembwa kuva kuri 900,000 Frw  kugeza hejuru ya 1,200,000 Frw, bitewe n'inshingano bafite.

 

Uretse umushahara, abapolisi  bahabwa n,inyungu zindi zirimo amacuumbi, ubwisungane mu kwivuza, n'inyongera zihabwa  abakorera mu turere twihariye.

 

Nubwo ibi bifasha kugabanya ubukene mu rwego,  haracyari icyuho ugereranyije izindi nzego za Leta. abasesenguzi bavuga  ko kongerera agaciro imishahara y'abapolisi byatuma barushaho gukora neza, bagakomeza kuba inkingi ikomeye y'umutekano n'iterambere ry'u Rwanda.

 

 

Dore uko imishahara iteye muri Polisi y'u Rwanda
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

AdAd
AdAd