Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Davido, agiye kongera gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyitezweho guhuza ibyamamare mu muziki n'abakunzi babo baturutse hirya no hino. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ugushyingo 2025, kikaba kiri mu rwego rwo kumenyekanisha album ye nshya yise 5lve, iri mu rugendo mpuzamahanga yise “5lve Tour”.
IKi gitaramo kiri mubyitezweho gushyira u Rwanda ku ikarita y'aho ibitaramo mpuzamahanga bikomeye bibera, cyane cyane mu gihe umuziki nyarwanda uri kurushaho kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.
Si ubwa mbere Davido agiye gutaramora i Kigali. Uyu muhanzi amaze kuhataramira inshuro eshatu, aho buri gitaramo cye cyagiye gisiga amateka atandukanye mu muziki wo mu karere.
Ubwa mbere yataramiye i Kigali mu 2014, mu gitaramo cyari cyahariwe kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye. Icyo gihe yari akiri kuzamuka ariko indirimbo ze zari zimaze kwamamara muri Afurika.
Yongeye kugaruka mu 2018 mu rugendo rwe rwiswe “30 Billio Tour”, aho yafatanyije n'abahanzi b'abanyarwanda barimo Buravan, Riderman na Charly na Nina. Icyo gitaramo cyagaragaje urwego umuziki nyarwanda wari ugezeho mu gukorana n'abahanzi mpuzamahanga.
Mu 2023 yongeye kuhataramira mu iserukiramuco rya Giants of Africa Festival, ryahuje siporo n'imyidagaduro, rikaba ryaritabiriwe n'urubyiruko rwinshi rwo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Kugaruka kwe muri 2025 bigaragaza ko u Rwanda rumaze kuba isoko rikomeye ku bahanzi mpuzamahanga bashaka kugera ku bafana ba Afurika y'Iburasirazuba.
Igitaramo cya Davido cyo mu Ugushyingo 2025 cyateguwe na Intore Entertainmant iyobowe na Bruce Intore, ku bufatanye na sosiyete ikora ibinyobwa bya Skol Malt.
Abategura iki gitaramo batangaje ko kizaba gifite umwihariko mu buryo bw'amatara, urubyiniro ruhanitse ndetse n'imyamabaro igaragaza umuco wa Afurika ugezweho. Nubwo abahanzi bo mu Rwanda bazafatanya na Davido bataratangazwa , biteganyijwe ko hazagaragaramo abahanzi bafite izina rikomeye ndetse n'abakizamuka.
Mbere y'igitaramo nyirizina, hazabamo igikorwa cyo kumurika album ye kizabera muri La Noche Kigali ku wa 17 Ukwakira 2025. Iyi listening party izitabirwa n'abatumiwe by'umwihariko, barimo abanyamakuru, abatunganya umuziki, n'ibyamamare byo mu myidagaduro.
Album 5lve yasohotse ku wa 18 Mata 2025, ikaba iri mu zikomeje kwerekana uburyo Davido ari umwe mu bayoboye injyana ya Afrobeat ku isi.
Muri iyi album yakoranye n'abahanzi mpuzamahanga bakomeye barimo Chris Brown, Omah Lay, Shenseea na Dadju.
Iyi album ikurikira izindi zakoze amateka zirimo Omo Baba Olowo, A Good Time, A Better Time na Timeless.
Urugendo rwa “5lve Tour” rwatangiriye muri Los Angeles, rukomeza mu mijyi irimo New York, Chicago, Miami ndetse na Atlanta, aho yakiriwe n'imbaga y'abafana benshi.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere imyidagaduro n'ibikorwa by'umuco. Kubaka BK Arena byabaye kimwe mu byafunguye amarembo ku bitaramo mpuzamahanga, kuko ari inzu ifite ubushobozi bujyanye n'ibitaramo bikomeye ku rwego rwa Afurika.
Ikindi nuko kigali ifite umutekano n'ibikorwaremezo byorohereza abahanzi mpuzamahanga kuhataramira. Ibi bituma abategura ibitaramo bahitamo u Rwanda nk'ahantu hizewe kandi haboneye kwakira ibitaramo bikomeye.
Abasesenguzi b'umuziki bavuga ko ibi bitaramo bifasha no kuzamura ubuhanga bw'abahanzi nyarwanda, kuko babona uburyo ibitaramo mpuzamahanga bitegurwa.
Igitaramo cya Davido gishobora kugira ingaruka nziza ku muziki nyarwanda no ku nganda y'imyidagaduro muri rusange.
Icya mbere, gitanga amahirwe ku bahanzi nyarwanda yo gusangira urubyiniro n'abahanzi mpuzamahanga, bigatuma barushaho kumenyekana.
Icya kabiri, gifasha abatunganya umuziki n'abafata amashusho kunguka ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho mu bitaramo.
Icya gatatu, ibi bitaramo bizamura ubukerarugendo bushingiye ku myidagaduro, kuko hari abafana baturuka mu bihugu bitandukanye baza kureba ibitaramo bikomeye.
Ikindi kandi, abacuruzi batandukanye bungukira mu bikorwa nk'ibi, haba mu mahoteli, ubwikorezi n'ubucuruzi bw'ibindi bikoresho bifitanye isano n'imyidagaduro.
Abakunzi b'umuziki wa Afrobeat mu Rwanda bategereje iki gitaramo n'amatsiko menshi, cyane ko Davido agarutse afite indirimbo nshya ndetse n'uburyo bushya bwo gutaramira abafana.
Biteganyijwe ko azaririmba mu ndirimbo zakunzwe cyane mu rugendo rwe rwa muzika, akongeraho iziri kuri album 5lve. Abasesenguzi bavuga ko iki gitaramo gishobora kuba kimwe mu bikomeye mu Rwanda mu mwaka wa 2025.
Ku rundi ruhande, abahanzi nyarwanda na bo baracyategereje kumenya abazahabwa amahirwe yo gusangira urubyiniro na Davido, kuko bishobora kubafungurira amarembo yo gukorana n'abahanzi mpuzamahanga.
Kugaruka kwa Davido i Kigali ni ikimenyetso gikomeye cy'uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk'ihuriro ry'imyidagaduuro muri Afurika. Igitaramo cya “5lve Tour” kizaba ari umwanya mwiza ku bakunzi b'umuziki , abahanzi n'abashoramari mu myidagaduro wo kwishimira iterambere ry'umuziki wa Afurika.
Iki gitaramo nikiramuka giteguwe neza nk'uko byitezwe, gishobora kongera imbaraga mu iterambere ry'umuziki nyarwanda, kikanafasha urubyiruko rufite impano kubona amahirwe mashya yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.