LOGO
Home Amakuru Abakozi bane b'umurenge wa Rwaniro bakubise umuntu kugeza ashizemo umwuka
Amakuru

Abakozi bane b'umurenge wa Rwaniro bakubise umuntu kugeza ashizemo umwuka

Abakozi bane b'umurenge wa Rwaniro bakubise umuntu kugeza ashizemo umwuka
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uwitwa Habineza Felecien, wapfuye nyuma yo gukubitirwa mu murenge wa Rwaniro, Akarere ka Huye, akekwaho kwiba inka. Mu bafunzwe harimo umukozi w'umurenge wa Rwaniro ushizwe abakozi n'imari, ushinzwe imisoro (NGALI) muri uwo mu murenge, ndetse n'uhagarariye DASSO muri Rwaniro.

 

Amakuru RIB yemeje agaragaza ko  abo bose bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Ngoma na Rusatira, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye irangizwe,  ishyikirizwe ubushinjacyaha. RIB ivuga ko iperereza ry'ibanze ryerekanye ko aba bantu uko ari bane bagize uruhare rutandukanye mu bayabaye, byaje kuvamo urupfu rwuyu wakekwagaho ubujura bw'inka.

 

Nk'uko iperereza ribigaragaza, Habineza Felecien yeketsweho kwiba inka mu Murenge wa Ruhashya. Aba bakekwa ngo bamusanze muri uwo murenge, bamujyana mu murenge wa Rwaniro, aho bamukubitiye bikabije kugeza ashizemo umwuka. Ibi bikorwa byakozwe binyuranyije n'amategeko, kuko nta rwego cyangwa umuntu kugitii cye wemerewe gufata ubutabera mu biganza bye.

 

Ku ruhare rw'uhagarariye DASSO mu murenge wa Rwaniro, RIB ivuga ko iperereza ryagaragaje ko yari azi aya makuru ko hari umuntu ukekwaho ubujura wari uri gukubitirwa muri uwo murenge , ariko akigira nkaho ntacyabaye kuburyo ntacyo yigeze abikoraho ngo abikemure cyangwa ngo atabare uwari mu kaga. Ibi na byo byatumye akekwaho uruhare mu muri iki gikorwa.

 

Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimmo ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha giteganywa n'ingingo ya 107 y'itegeko Nº68/2018  ryo kuwa 30 kanama 2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange. Iyo gihamijwe n'urukiko, gihanishwa igihano cy'igifungo cya burundu. NI cyaha gifatwa nk'icyo mu rwego rwo hejuru bitewe n'uburemere bwacyo n'ingaruka kigira ku muryango nyarwanda.

 

Hari kandi icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwwa icyaha gikomeye, giteganywa n'ingingo ya 243 y'iryo tegeko. Ugihamijwe n'urukiko ahanisha igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri, n'izahabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya 300.000 Frw na 500.000 Frw. Ibi bigamije gukangurira buri wese gutanga amakuru igihe abonye cyangwa amenye icyaha gikomeye kiri kuba.

 

Byongeye, hari ukurikiranyweho icyo cyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, giteganywa n'ingingo ya Nº68/2018.  Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n'izahabu iri hagati ya 300.000 Frw na 500.000Frw.

 

Umuvugizi waRIB Dr. B. Thierry Murangira, yongeye kwibutsa ko amategeko y'u Rwanda adateganya na hamwe igihano  cyo gukubita umuntu.   Yagize ati: “Nta hantu mu mategeko hateganyijwe igihano cyo gukubita. Kubw'ibyo nta muntu n'umwe, yaba umuturage usanzwe cyangwa umuyobozi uwo ariwe wese , wemerewe gukubita umuntu ku mpamvu iyo ariyo yose.”

 

RIB yihanganishije abaturage n'abayobozi by'umwihariko, ibasaba kwirinda kwihanira no gufata amategeko mu biganza byabo, ibibutsa ko ubuyobozi n'inzego z'umutekano ari zo zonyine zifite inshingano zo gukurikirana ibyaha. Yibukije ko uwica itegeko wese abihanirwa, kandi ubutabera bugomba kubahirizwa mu mucyo no mu bw'ububahane bw'uburenganzira bwa muntu.

Abakozi bane b'umurenge wa Rwaniro bakubise umuntu kugeza ashizemo umwuka
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

Ad
AdAd